00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rikuru KIM rigiye gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 May 2012 saa 09:46
Yasuwe :

Ishuri rikuru ry’icungamutungo ‘Kigali Institute of Management’ rigiye gutora nyampinga uhiga abandi mu buranga no mu mwitwarire.
Umuhanzi Prince Kid, uhagarariye sosiyete yitwa Rwanda Inspiration Back Up Ltd (R.I.B Ltd), isanzwe itegura ibikorwa bya ba Nyampinga ari nabo bari gutegura iki gikorwa cya Nyampinga KIM 2012, yatangarije IGIHE ko imyiteguro iri kugenda neza.
Yavuze ko kuwa 1 Kamena 2012, abakobwa 10 bazatoranywamo umwe uzaserukira iri shuri akambikwa ikamba rya Nyampinga. (…)

Ishuri rikuru ry’icungamutungo ‘Kigali Institute of Management’ rigiye gutora nyampinga uhiga abandi mu buranga no mu mwitwarire.

Umuhanzi Prince Kid, uhagarariye sosiyete yitwa Rwanda Inspiration Back Up Ltd (R.I.B Ltd), isanzwe itegura ibikorwa bya ba Nyampinga ari nabo bari gutegura iki gikorwa cya Nyampinga KIM 2012, yatangarije IGIHE ko imyiteguro iri kugenda neza.

Yavuze ko kuwa 1 Kamena 2012, abakobwa 10 bazatoranywamo umwe uzaserukira iri shuri akambikwa ikamba rya Nyampinga.
Aba bakobwa 10 bazabanza gutorwamo abakobwa batandatu ari nabo bazahatana bagakurwamo umwe uzahagararira iri shuri ndetse akaba umuvugizi w’abakobwa biga muri KIM.

Muri ibi birori kandi hazanatorwa umuhungu ugomba kuzambikwa ikamba agahagararira abandi bahungu, akitwa Rudasumbwa KIM 2012. Uyu nawe azatorwa mu bahungu 10 bazakurwamo batandatu bazahatana kuwa 1 Kanama 2012.

Angelique Mutesi niwe waherukaga kuba nyampinga wa KIM. Yari yaratowe kuwa 4 Nzeli 2009, mu marushanwa yari yateguwe n’iri shuri.

Miss Kim 2009 Mutesi Angelique ubwo yari akimara kwambikwa ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages