Itorero ry’imbyino gakondo ryo mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki (SFB) ryamurikiye abanyeshuri b’iryo shuri ibikorwa byaryo mu rwego rwo kubitangiza ku mugaragaro.
Mu gitaramo cyabereye i Mburabuturo aho iryo shuri riherereye, Itorero “Inkesha” rirangajwe imbere na Patizo berekanye byinshi biranga umuco gakondo wa Kinyarwanda babinyujie mu mbyino, indirimbo, amahamba n’ibindi byose byarangaga igitaramo nyarwanda.
Muri iki gitaramo kandi hari hatumiwemo Nyampinga wa SFB n’Igisonga cye, Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri b’iryo shuri, Umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe imibereho myiza n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya TBB, Bruce Melody, Jules Sentore, Gissa cy’Ingazo, Auddy Kelly, Patchento, itsinda Young G n’abandi bo muri iryo shuri.
Ageza ijambo rye ku bitabiriye iki gitaramo, Umuyobozi w’abanyeshuri yavuze ko ashima cyane iri torero kuko rifite intego nziza yo gusigasira umuco nyarwanda binyuriye mu bitaramo n’inganzo ya bo. Yanabijeje ubufasha bwose bazamusaba abushoboye.
Ushinzwe imibereho myiza nawe yunzemo ati:”Ni iby’agaciro cyane kubona urubyiruko rufite intego yo kubumbatira umuco gakondo kugira ngo n’ababakomokaho bazawusange. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri, tuzategura ibitaramo byinshi.”
Nyuma yo gususurutsa abari aho, umuyobozi w’itorero ‘Inkesha’ yashimiye abitabiriye iki gitaramo, kuko ni imwe mu nkunga zikomeye igaragaza kubatera ingabo mu bitugu.



















TANGA IGITEKEREZO