00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ’Imitali’ riziyerekana mu ikinamico ivuga kuri Jenoside

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 2 April 2013 saa 12:58
Yasuwe :

Itsinda ry’Imitari rigizwe n’urubyiruko 30, ryahagurukiye gutambutsa ubutumwa bw’uko Jenosode yateguwe, uko yakozwe n’ibyagezweho nyuma yayo, ribinyujije mu mikino y’ikinamico.
Muri iyi mikino, hagaragazwa uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, serivisi zatangwaga habanje gukorwa ivanguramoko, uko mu ishuri bamwe batotezwagwa, uko mu kabari no muri banki bakiraga abakiriya habanjwe gukora ivangura n’ibindi byibasiraga Abatutsi.
Uwimana Jean Luc, umwe mu bagize iri tsinda (…)

Itsinda ry’Imitari rigizwe n’urubyiruko 30, ryahagurukiye gutambutsa ubutumwa bw’uko Jenosode yateguwe, uko yakozwe n’ibyagezweho nyuma yayo, ribinyujije mu mikino y’ikinamico.

Muri iyi mikino, hagaragazwa uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, serivisi zatangwaga habanje gukorwa ivanguramoko, uko mu ishuri bamwe batotezwagwa, uko mu kabari no muri banki bakiraga abakiriya habanjwe gukora ivangura n’ibindi byibasiraga Abatutsi.

Uwimana Jean Luc, umwe mu bagize iri tsinda ry’urubyiruko mirongo itatu, avuga ko biteguye cyane kugaragaza ukuri kw’ibyabereye mu Rwanda mu 1994, aho iyi mikino izibanda ku bice bitanu nk’uko yabitangaje, ati “N’ubwo hari imikino myinshi, tuzibanda kuri itanu igaragaza uko ivangura moko ryakorwaga, igaragaza impunzi, iy’abatangabuhamya, iyo kwibohora, niy’amahoro, ubumwe n’uwiyunge.”

Emmy Stanley, Uhagarariye Itsinda Imitali avuga ko bafite intego yo kwiyubaka banigira, ati “Nk’urubyiruko twakoze byinshi ariko natwe igihe kirageze ngo tugire icyo dukorera igihugu cyatubyaye. Turasaba urubyiruko guharanira amahoro, rwiyubaka ari nako runigira.”

Itsinda Imitali ribarizwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, rimaze imyaka ine rikora ibyerekeye imideri, imikino, imbyino n’imivugo biganisha ku umuco Nyarwanda.

Abagize itsinda 'Imitali' bumva amabwiriza
Imitali bari kwitoza
Abandi bagize itsinda 'Imitali'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages