Mu gitaramo cyo kumurika Album ya gatatu yise “Umwami Uganje” kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012, Jay Polly n’abafana be bafashe umunota umwe bibuka umuhanzi Henry Hirwa wo muri KGB wapfuye arohamye mu kiyaga cya Muhazi.
Jay Polly yavuze ko nta After Party (gukomereza igitaramo ahandi hantu) y’igitaramo cye ihari, kubera ko bari kwibuka uyu muhanzi wabavuyemo.
Yasabye abafana be kurushaho gusura umuryango w’uyu muhanzi, bagatanga n’ubundi bufasha bwose bashoboye.
Uretse Jay Polly, benshi mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ko bafashe mu mugongo umuryango wa Henry, babinyujije ku mbuga za Facebook na twitter.



















TANGA IGITEKEREZO