Mu gihe yari ageze ku musozo w’ibitaramo yise Dance Again World, aho akomoka mu gihugu cya Puerto Rico umuhanzikazi Jennifer Lopez yatunguye abantu ubwo yaririmbanaga n’uwahoze ari umugabo we Marc Anthony batandukanye mu 2011.
Amakuru dukesha urubuga people.plurielles aravuga ko ubwo yari ageze ku musozi w’ibitaramo yise Dance Again World, umuhanzikazi Jennifer Lopez yagaragaye ku rubyiniro aririmbana n’uwahoze ari umugabo we witwa Marc Anthony batandukanye mu mwaka wa 2011, baririmbana indirimbo yitwa “Do note love me” bakoranye.
Marc Anthony yatandukanye na Jennifer byemewe n’amategeko mu mwaka wa 2011, bamaranye imyaka irindwi, bakaba barabyaranye abana babiri b’impanga, umuhungu yitwa Max n’umukobwa witwa Emme.
Jennifer Lopez w’imyaka 43, asigaye abana n’umubyinnyi we witwa Casper Smart w’imyaka 25, na we akaba yari muri icyo gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO