00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yahaye abana umunsi mukuru wa Noheli

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 26 December 2012 saa 09:26
Yasuwe :

Umuhanzi Alpha Rwirangira yasusurukije abana bo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubaha umunsi mukuru wa Noheli akaba kandi yafatanyije n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Tom Close, Mani Martin, na Knowless.
Amwe mu mgambo Rwirangira yasubiragamo kenshi yagiraga ati ”Abana, uyu munsi ni uwanyu kuko umwana yabavukiye, none ndashaka kubona mwidagadura.”
Abo bana bitabiriye imyidagaduro yari yabagenewe irimo imipira yo gukina, indirimbo z’abana n’imbyino zibagenewe, ku buryo (…)

Umuhanzi Alpha Rwirangira yasusurukije abana bo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubaha umunsi mukuru wa Noheli akaba kandi yafatanyije n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Tom Close, Mani Martin, na Knowless.

Amwe mu mgambo Rwirangira yasubiragamo kenshi yagiraga ati ”Abana, uyu munsi ni uwanyu kuko umwana yabavukiye, none ndashaka kubona mwidagadura.”

Abo bana bitabiriye imyidagaduro yari yabagenewe irimo imipira yo gukina, indirimbo z’abana n’imbyino zibagenewe, ku buryo n’ababyeyi babaherekeje wasangaga bafite akanyamuneza mu maso.

Abana 2 bavukana bagize itsinda rya Five stars, baririmbiye abana bagenzi babo batanga ubutumwa bukangurira abana kwirinda ba "Sugar Dady" na ba "Sugar Mumy."

Umwe mu babyeyi twabajije uko uwo munsi wagenewe abana yawubonye, yagize ati ”Birashimishije kuko urabona ko abana bishimye.” Uyu mubyeyi yongeyeho ko ariko ibiciro byo kwinjira biri hejuru, kuko kwinjira ari ibihumbi bine ku muntu mukuru n’ibihumbi bibiri ku mwana.

Imyidagaduro y’abana yatangiye ku isaha ya saa cyenda, irangira saa mbili z’umugoroba, uko bigaragara abana bishimye cyane, ariko benshi baje kurambirwa kuko byatinze kurangira abenshi barambiwe bataha bitarasozwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages