00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Harabera iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubworoherane

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 6 November 2012 saa 07:41
Yasuwe :

Kuva kuwa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2012 kugera kuwa 9 Ugushyingo i Kigali hatangijwe iserukiramuco mpuzamahanga ryo kubyina.
Iri serukiramuco ryatangirijwe mu nzu y’ikigo cy’igihugu gishinze kwinjiza imisoro n’amahoro .
Ku ikubitiro itsinda ry’Abakongomani ryatanze ubutumwa ko Abanyarwanda n’Abakongomani bakwiye kwibagirwa ibyabaye bagategura imbere heza (effacer le tableau).
Nk’uko Wanni bakunze kwita S King muri iri tsinda ryabyinnye ku munsi wa mbere rizwi nka Kivu Dance (…)

Kuva kuwa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2012 kugera kuwa 9 Ugushyingo i Kigali hatangijwe iserukiramuco mpuzamahanga ryo kubyina.

Iri serukiramuco ryatangirijwe mu nzu y’ikigo cy’igihugu gishinze kwinjiza imisoro n’amahoro .

Ku ikubitiro itsinda ry’Abakongomani ryatanze ubutumwa ko Abanyarwanda n’Abakongomani bakwiye kwibagirwa ibyabaye bagategura imbere heza (effacer le tableau).

Nk’uko Wanni bakunze kwita S King muri iri tsinda ryabyinnye ku munsi wa mbere rizwi nka Kivu Dance Company yabitangarije IGIHE, uyu mukino bise “effacer le tableau” bishatse kuvuga ngo guhanagura ikibaho.

Uyu mukino bawuteguye bagamije gutanga ubutumwa ku banyarwanda, Abakongomani n’abandi bazitabira iri serukiramuco kuko igihe kigeze ngo akarere gahindure amateka mabi gafite.

S King yagize ati ”Congo ifite amateka atari meza abantu bose barabizi, icyo tugamije rero ni uko ayo mateka yasibwa tugatangira gutegura ejo hazaza heza. Igihe kirageze ngo tubone ibintu kimwe twirengagize ibidutanya cyangwa n’amateka mabi yacu yahise dutumbire imbere kandi tuhategure neza.”

Akomeza avuga ko n’ubwo muri Congo ubu barimo kuvuga nabi u Rwanda ariko nk’umuhanzi atabirimo ahubwo icyo ashyize imbere ari ugutanga ubutumwa bushobora kunga izi mpande zombi.

Wesley Ruzibiza umwe mu bateguye iri serukiramuco yatangarije IGIHE ko yishimiye ubwitabire n’imigendekere yaryo mu ntangiro zaryo ndetse yongeraho ko hageze ngo umwuga wo kubyina na wo uzamuke nk’uko na muzika irimo kuzamuka cyane hano mu Rwanda.

Yagize ati ”Mu Rwanda umwuga wo kubyina by’umwihariko kubyina injyana zigezweho ntibiratera imbere kandi ari ibintu bifite inyungu cyane mu gihe wabikoze neza. Iri serukiramuco rigomba gufasha Abanyarwanda ko ushobora no gutanga ubutumwa mu kubyina, nitubona ubushobozi rizaba ngarukamwaka”.

Abakongomani babyina imbyino bise "Gusiba ikibaho"

Iri serukiramuco ryo kubyina rizasozwa kuwa 9 Ugushyingo.

Amatsinda y’ababyinnyi yaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi azagenda abyinira ahantu hatandukanye muri Kigali mu mbyino zagiye ziteguranwa ubutumwa ahanini bw’amahoro, gukundana, kubabarirana n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages