00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Itorero Mutabaruka na Orchestre Impala barataramira kuri Stade amahoro

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 13 September 2012 saa 11:58
Yasuwe :

Itorero Mutabaruka rifite uburambe mu gususurutsa abantu ribicishije mu mbyino no mu ndirimbo bya Kinyarwanda, ndetse na Orchestre Impala yabaye ikirenga mu gucuranga indirimbo za Kinyarwanda zizwi ku izina ry’Igisope; barafatanya gutaramira abakunzi babo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 no kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2012.
Mu kiganiro na IGIHE Karisa Rugano Umuyobozi w’Itorero Mutabaruka, ari na we wateguye icyo gitaramo yadutangarije impamvu yacyo, avuga ko iki gitaramo bagiteguye (…)

Itorero Mutabaruka rifite uburambe mu gususurutsa abantu ribicishije mu mbyino no mu ndirimbo bya Kinyarwanda, ndetse na Orchestre Impala yabaye ikirenga mu gucuranga indirimbo za Kinyarwanda zizwi ku izina ry’Igisope; barafatanya gutaramira abakunzi babo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 no kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2012.

Mu kiganiro na IGIHE Karisa Rugano Umuyobozi w’Itorero Mutabaruka, ari na we wateguye icyo gitaramo yadutangarije impamvu yacyo, avuga ko iki gitaramo bagiteguye kugira ngo bongere bakumbuze abakunzi b’umuco wa Kinyarwanda n’ab’Itorero Mutabaruka muri rusange imishayayo, imishagiriro, indirimbo, ibisigo, ibyivugo n’imihamirizo byarangaga intore mu gitaramo cya Kinyarwanda.

Rugano avuga ko bazifatanya na Orchestre Impala yabaye ikirenga mu gutaramira abantu ibicishije mu mpano ikomeye bafite yo gucuranga mu njyana ya Kinyarwanda bakunze kwita Igisope.

Orchestre Impala bamwe bavugaga ko yazimye ariko ikaba yaragarutse kandi ikaza ije nk’uko byagaragariye benshi mu gitaramo iherutse gukorera muri Selena Hotel mu byumweru bibiri bishize, i Nyamata n’i Musanze.

Iki gitaramo kirabera ku Gicumbi cy’Umuco, ahari ihema rinini kuri Stade Amahoro harebana n’umuryango wa 10 wa Stade, akangurira abakunzi b’Umuco wa Kinyarwanda ndetse n’abakunzi b’injyana y’Igisope kuzitabira icyo gitaramo ko kandi kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages