00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali yabaye Umujyi wa mbere muri Afurika mu kwakira ibirori bya “Dîner en Blanc”

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 13 August 2012 saa 05:11
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama, ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika, I Kigali habaye umuhango wo kwizihiza ibirori bizwi ku izina rya “Dîner en Blanc” byabereye i Gacuriro bihuza abantu batandukanye baturutse imihanda yose.
Ibirori bya Dîner en Blanc byatangijwe mu myaka 20 ishize mu Bufaransa. Nk’uko amabwiriza y’ibi birori abisaba, umutumirwa wese agomba kuza yambaye imyenda y’umweru hose, kandi akizanira ibyo gutegura ku meza ari burireho bisa umweru, ndetse akizanira (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama, ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika, I Kigali habaye umuhango wo kwizihiza ibirori bizwi ku izina rya “Dîner en Blanc” byabereye i Gacuriro bihuza abantu batandukanye baturutse imihanda yose.

Ibirori bya Dîner en Blanc byatangijwe mu myaka 20 ishize mu Bufaransa. Nk’uko amabwiriza y’ibi birori abisaba, umutumirwa wese agomba kuza yambaye imyenda y’umweru hose, kandi akizanira ibyo gutegura ku meza ari burireho bisa umweru, ndetse akizanira n’ibyo kurya.

Abitabira “Dîner en Blanc” bagomba kuba bambaye umweru hose, ndetse n'aho bafungurira bakahategura umweru

Ibirori bya “Dîner en blanc” mu Rwanda byateguwe na Illume Creative Studio ku bufatanye na Events Africa, aho yitabiriwe n’abantu 375 bose basangirira ahantu hateguye amatara n’ibitambaro by’imyeru mu busitani bw’umudugudu wa Gacuriro Vision 2020(aho bakunzwe kwita muri Caisse Social).

Abatumirwa bahuriye ahantu hatandukanye batwarwa n’imodoka za KBS aho ibirori bibera, nta n’umwe wahamenyeshejwe nk’uko amabwiriza agenga “Dîner en Blanc”abisaba. Bakigera aho ibirori biri bubera bakiriwe n’indirimo z’Igifaransa, bicara ku meza zabo batangira kuzitegura ibyo bizaniye.

Ubwo ibi birori byabaga, Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati ” Dîner en Blanc ijyana na gahunda y’ubukerarugendo y’u Rwanda, igamije gutuma Kigali iba umujyi wo gutoranywa mu kwakira ibirori mpuzamahanga, inama n’amahuriro.”

Ibirori bya “Dîner en Blanc” byebereye mu busitani bw'imidugudu ya Vision 2020 iri i Gacuriro

Joan Mazimpaka uyobora Illume Creative Studio yateguye ibi bikorwa yagize ati”Imwe mu ntego za Illume ni uguhindura uburyo Isi ibona u Rwanda iyo urwanditse muri Google, kandi turizera ko iki(Dîner en blanc) ari kimwe mu birori bizatugeza kuri iyo ntego. Twashatse no gushyiraho ibirori byo kwishimisha ku batuye Kigali, abashyitsi bo mu karere na ba mukerarugendo.”

Hatanzwe kandi ibihembo ku meza ateguye neza no ku bambaye neza kurusha abandi. Ibi bihembo byatanzwe ku nkunga ya Serena Hotels, Canal Plus na RDB

Bimwe mu byaranze ibi birori ni indirimo zacuranzwe Live n’abahanzi nka Mike Kayihura n’imiziki yakinwaga na Dj Eric Soul. Abateguye Dîner en Blanc bashimiye Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu n’Umudugudu wa Gacuriro Vision 2020 kubw’ubufatanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages