Ku cyumweru tariki ya cyenda Ukuboza 2012, Korari Jehovanis ya ADEPR Rwampara izashyira hanze alubumu yayo ya mbere y’amajwi bikazabera ku rusengero rwo ku mudugudu wa Kimisange.
Jehovanis ni choral yinganjemo urubyiruko, ariko ikaba ifitemo n’abaririmbyi bubatse ingo. Ubu ifite abagabo barindwi, abagore batanu, abasore13 n’abakobwa 19.
Nk’uko twabitangarijwe na Phocas Niyongombwa, umwe mu bari gutegura iki gitaramo cya Jehovanis, ngo mu gitondo kuva saa tatu kugeza saa sita hazaba amateraniro; hanyuma kuva saa saba kugeza saa moya z’ijoro habe igitaramo nyirizina.
Ngo bazifatanya na Jehovagille yo muri ULK, hamwe n’umuhanzi Uzayisenga Isaei wamenyekanye mu ndirimbo nka Amaraso ya Yesu.



















TANGA IGITEKEREZO