00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya gatatu Radio Izuba igiye guhemba abahanzi b’intyoza bakizamuka

Yanditswe na

Richard Irakoze na Olivier Muhirwa

Kuya 29 November 2012 saa 09:44
Yasuwe :

Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye na Radio Izuba n’abafatanyabikorwa batandukanye bateguye irushanwa ngaruka mwaka ryitwa “Easten Province Talent Award Show” rigamije guhemba abahanzi bakizamuka ariko bagaragaza impano kurusha abandi.
Ni muri urwo rwego ku tariki ya 02 Ukuboza 2012 mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Ngoma guhera saa saba z’amanywa hateganyijwe igitaramo kizabanzirizwa n’amarushanwa y’abahanzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakizamuka, aho bazarushanwa mu ndirimbo, nyuma (…)

Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye na Radio Izuba n’abafatanyabikorwa batandukanye bateguye irushanwa ngaruka mwaka ryitwa “Easten Province Talent Award Show” rigamije guhemba abahanzi bakizamuka ariko bagaragaza impano kurusha abandi.

Ni muri urwo rwego ku tariki ya 02 Ukuboza 2012 mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Ngoma guhera saa saba z’amanywa hateganyijwe igitaramo kizabanzirizwa n’amarushanwa y’abahanzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakizamuka, aho bazarushanwa mu ndirimbo, nyuma abazatsinda batanu ba mbere bazakorerwa indirimbo na Studio kabuhariwe mu gutunganya umuziki mu Rwanda yitwa Unlimited Records, ndetse uwambere ku bufatanye n’uruganda rwa “Sulfo Rwanda Industry, akazanahabwa ibikoresho by’isuku mu gihe kingana n’umwaka.

Nyuma y’aya marushanwa hazakurikiraho igitaramo mbaturamugabo kizaba kitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Kamichi, Jay Polly, ndetse na Mihigo Chouchou.

Iki gitaramo abahanzi bose bazacyitabira bazaririmba ku buryo bwa full live music.

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa Gacinya Regina atangaza ko iki gitaramo kidasanzwe, kuko hari ibintu byinshi byakosowe ugereranyije n’ibyahise, avuga ko abahanzi bose bazatsinda muri iri rushanwa hazakomeza kubakurikirana kugirango bamenye niba studio igomba kubakorera indirimbo yarubahirije amasezerano bagiranye.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’umupira w’amaguru uzahuza amakipe y’Imboni za Radio Izuba ageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na Radio Izuba, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu bakunzi ba Radio Izuba, amakipe azahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe yitwa Inshuti za Radio Izuba FC na Koranamurava FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages