00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizihiza imyaka 10 Planet Club (KBC) imaze

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 July 2012 saa 11:05
Yasuwe :

Akabyiniro kitwa Planet Club gaherereye mu nyubako ya KBC (Kigali Business Centre)-Kacyiru karizihiza imyaka 10 kamaze gakorera mu Rwanda. Ibi birori bizaba kuwa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012, guhera saa tatu z’ijoro muri aka kabyiniro.
Ni muri urwo rwego aka kabyiniro kateguye igitaramo kizahuza abahanzi King James na Jay Polly, bageze ku musozo w’irushanwa rya PGGSS II.
Bimwe mubyo aka kabyiniro kazishimira ko kagezeho ni ugufasha abanyarwanda kwidagadura no gutarama ahanini (…)

Akabyiniro kitwa Planet Club gaherereye mu nyubako ya KBC (Kigali Business Centre)-Kacyiru karizihiza imyaka 10 kamaze gakorera mu Rwanda. Ibi birori bizaba kuwa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012, guhera saa tatu z’ijoro muri aka kabyiniro.

Ni muri urwo rwego aka kabyiniro kateguye igitaramo kizahuza abahanzi King James na Jay Polly, bageze ku musozo w’irushanwa rya PGGSS II.

Bimwe mubyo aka kabyiniro kazishimira ko kagezeho ni ugufasha abanyarwanda kwidagadura no gutarama ahanini bishingiye ku muziki, imwe mu ntego zatumye aka kabyiniro gashingwa.

Umwe mu bakunzi b’umuziki, tutifuje gutangaza amazina ye, wageze muri aka kabyiniro avuga ko kari mu tubyiniro tugezweho muri Kigali.

Yagize ati:”Planet Club kuri KBC ni kamwe mu tubyiniro tugezweho muri Kigali, ko na New cadillac Night club. Utu tubyiniro twombi twitabirwa n’abantu benshi kandi hagacurangwa indirimbo nyinshi nyarwanda, kandi zikundwa n’urubyiruko.”

Aka kabyiniro kamaze guca agahigo ko gufungura hafi buri joro, kagiye gakorerwamo byinshi mu bitaramo bikomeye birimo n’abahanzi bagiye bakundwa mu Rwanda nka Goodlyfe n’abandi.

Tubijeje kuzabakurikiranira uko ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 bizagenda n’icyo ubuyobozi bwaho bubivugaho.

King James na Jay Polly bazahurizwa muri iki gitaramo mbere y'uko hamenyekana uzatwara Guma Guma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages