00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin arihanangiriza Miss KIST

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 1 November 2012 saa 12:45
Yasuwe :

Umuhanzi Mani Martin, arihanangiriza Nyampinga w’Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), Giraso Joe Christa, kuba we n’ikipe barimo gutegurana igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga ikigega kigamije kubakira amacumbi abakobwa biga muri KIST baramushyize ku rutonde rw’abahanzi bazakiririmbamo kandi atabizi.
Mani Martin avuga ko atishimiye kuba amazina ye agaragara ku rutonde rw’abahanzi bazakiririmbamo kandi atarabimenyeshejwe.
Aganira na IGIHE, Mani (…)

Aganira na IGIHE, Mani Martin yadutangarije ko yatunguwe no kumva abanyeshuri bo muri KIST bamuhamagara bamubaza aho ageze imyiteguro y’iki gitaramo n’uko yiteguye kuzabaririmbira nyamara we atabizi.

Mani Martin ati ”Sinabimenyeshejwe, yewe na Miss KIST uwo ugitegura simuzi ahubwo ndamusaba ko bakosora bagakora andi mafishe (affiche) ntariho kuko sinzajyayo.”

Akomeza avuga ko gushyira umuhanzi ku kirango cy’igitaramo nyamara atazacyitabira bimugiraho ingaruka, kuko hari abantu baza baje ari we baje kureba batahamusanga bagataha bamufashe nabi nk’aho yababeshye cyangwa atari inyangamugayo.

Umwe mu bateguye iki gikorwa utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara yabwiye IGIHE ko mbere Mani Martin yari yabemereye ariko nyuma akisubiraho ku byo bari bumvikanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages