00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin azitabira iserukiramuco ‘Amani’ i Goma

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 3 April 2013 saa 08:25
Yasuwe :

Mu iserukiramuco ryiswe ‘AMANI Festival’ rizajya rihuza abahanzi baturuka mu bihugu byose byo ku isi bakora muzika nyafurika, yiganzamo cyane ubutumwa bw’amahoro rizabera i Goma; Mani Martin ni umwe mu bazaserukira u Rwanda.
Iri serukiramuco ritegurwa n’inzu ndangamuco ya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bufaransa, bifatanyije na Centre Culturelle de Jeunes de Goma, rizafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013, ariko ibikorwa byaryo nyirizina bizaba (…)

Mu iserukiramuco ryiswe ‘AMANI Festival’ rizajya rihuza abahanzi baturuka mu bihugu byose byo ku isi bakora muzika nyafurika, yiganzamo cyane ubutumwa bw’amahoro rizabera i Goma; Mani Martin ni umwe mu bazaserukira u Rwanda.

Iri serukiramuco ritegurwa n’inzu ndangamuco ya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bufaransa, bifatanyije na Centre Culturelle de Jeunes de Goma, rizafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013, ariko ibikorwa byaryo nyirizina bizaba muri Kanama uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mani Martin yagize ati: "Kuri gahunda ihari, ’AMANI Festival’ izafungurwa ku mugaragaro ku ya 6 Mata i Goma, ariko ibikorwa by’iserukiramuco bizaba muri Kanama. Nzajyana na ’Ras Kayaga’."

Mani Martin na Ras Kayaga, ni bamwe mu bazaririmbira abantu ku munsi wo gufungura, aho bazaba bafatanyije na Fredy Massamba wo muri Burkina Faso, Youssoupha umuraperi mu njyana nyafurika wo mu Bufaransa na Steven Sogo w’i Burundi.

Fredy Massamba wo muri Bourkina Faso
Eric 'Youssoupha' Pollet uba mu Bufaransa
Steven Sogo wo mu Burundi
Ibarahim 'Ras Kayaga' Ndahimana bakunda kwita 'Maguru'

Reba indirimbo ’My Destiny’ ya Mani Martin hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages