00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Tino yiteguye kuba MC imbere ya Perezida mu minsi 43

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 22 December 2012 saa 01:41
Yasuwe :

MC Tino wabaye umushyushyabirori (MC) imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, avuga ko yiteguye kuzaba MC imbere ya Perezida ndetse n’imbaga y’Abanyarwanda mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 13.
MC Tino w’umuhanzi mu itsinda rya TBB, avuga ko byari inshuro ya kabiri aba MC imbere ya Perezida Paul Kagame. Yadutangarije ko yamenyeshejwe ko azaba MC w’iki gitaramo hakiri kare, ari na cyo cyamufashije gutangira (…)

MC Tino wabaye umushyushyabirori (MC) imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, avuga ko yiteguye kuzaba MC imbere ya Perezida ndetse n’imbaga y’Abanyarwanda mu gihe cy’ukwezi n’iminsi 13.

MC Tino w’umuhanzi mu itsinda rya TBB, avuga ko byari inshuro ya kabiri aba MC imbere ya Perezida Paul Kagame. Yadutangarije ko yamenyeshejwe ko azaba MC w’iki gitaramo hakiri kare, ari na cyo cyamufashije gutangira kwitegura hakiri kare.

Akomeza avuga ko akigera muri Stade akabona ukuntu yuzuye yahise ajya mu rwambariro agasenga agira ati “Mana mpa ingufu zo guhagurutsa bariya bantu,” kandi yiyemeza gukoresha ingufu ze zose kugira ngo akore itandukaniro n’abandi ba MC.

Ibi ngo yabikoze kuko yatekerezaga ku mbaga y’Abanyarwanda ihari n’abari bube bamurebera kuri televiziyo batabashije kuhagera akabona kuza kubashimisha bitoroshye.

Perezida Kagame na Madamu we bari bitabiriye iki gitaramo, nyuma bahuye na P-Square bari baje gususurutsa Abanyarwanda

Tino ashimangira ko impamvu bamwe mu baMC bajya bajya imbere y’abantu bakabaha ‘Bouuuuuu’(Ntibabishimire) ari uko nta myiteguro ihagije baba babanje gukora.

Tino na Anitha bakoresheje imbara kandi muri rusange bashimishije abantu, ndetse ngo bashoje igitaramo bashimirwa uko bitwaye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages