00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss ’Sandra Teta’ niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss University Africa

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 8 April 2013 saa 09:23
Yasuwe :

Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011 niwe uzahagararira igihugu cy’u Rwanda mu marushanwa ya Miss University Africa.
Nk’uko hasanzwe hategurwa amarushanwa ya ba Nyampinga baharariye za kaminuza n’amashuri makuru muri Afurika (Miss University Africa) akunda kubera muri Nigeria, kuri iyi nshuro hahamagawe Miss Sandra Teta, wabaye igisonga cya kabiri (Second Runner-up) cya Miss SFB 2011.
Kuri uyu wa gatanu, ni bwo yakiriye telefoni y’umwe mu bategura Miss University (…)

Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011 niwe uzahagararira igihugu cy’u Rwanda mu marushanwa ya Miss University Africa.

Nk’uko hasanzwe hategurwa amarushanwa ya ba Nyampinga baharariye za kaminuza n’amashuri makuru muri Afurika (Miss University Africa) akunda kubera muri Nigeria, kuri iyi nshuro hahamagawe Miss Sandra Teta, wabaye igisonga cya kabiri (Second Runner-up) cya Miss SFB 2011.

Kuri uyu wa gatanu, ni bwo yakiriye telefoni y’umwe mu bategura Miss University Africa, amubwira ko ariwe watoranyijwe guhagararira u Rwanda.

Kugeza ubu, nta kintu arabivuganaho na Ministeri y’Umuco biri mu nshingano zayo, kuko yagejejweho aya makuru mu minsi y’impera z’icyumweru, akaba ateganya kujya ku biro byayo kuri uyu wa mbere tari 8 Mata.

Igikorwa cyo gutora Miss University Africa giteganyijwe kubera muri Nigeria muri Gicurasi uyu mwaka.

Miss Sandra Teta, igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011
Ubwo bari bamaze gutora Miss SFB 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages