Sosiyeti y’itumanaho ya MTN Rwanda, yatangiye gahunda yo gushyigikira no gutera inkunga ibitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ihereye ku gitaramo ‘Ikuzo Gospel Concert’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya cyenda Ukuboza 2012.
Alain Numa ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa bya MTN, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu bahisemo gutangira kureba uko bakorana n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ari uko basanze baba bafite impano ariko barabuze abaterankunga.
Numa avuga ko 99 ku ijana by’abahanzi baririmba ‘gospel’ bakunze kuririmba Live (Imbonankubone) bigaragaza ko bafite ubushobozi mu muziki. Ati “Hari impano zihari zipfukiranwa. Gospel ikiyidindiza ni twebwe abantu, abikorera. Ubu MTN twe twabonye ko hageze ngo dutangire dukorane n’abahanzi nk’aba.”
Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group yateguye igitaramo cya Ikuzo Gospel Concert, avuga ko bashimishijwe no gushyigikirwa n’iyi sosiyete y’itumanaho.
Aganira na IGIHE, Mashukano yavuze ko bateganya gukora ibishoboka byose ngo iki gitaramo kizabashe kugenda neza kandi kizatange umusaruro mu ngeri nyinshi.
Ushaka kumenya amakuru menshi kuri iki gitaramo cya "Ikuzo Gospel Concert" wakanda HANO



















TANGA IGITEKEREZO