00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gitaramo cye, KNC wari waganjwe na manyinya yakoze udushya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 October 2012 saa 03:28
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri, KNC yakoze udushya twinshi, aho yasabye bamwe mu banyemari bazwi mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye igitaramo cye gukuramo inkweto bakicara hasi akabaha amafaranga, bitihise bo bakayamuha.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, kikitabirwa n’abantu bari hagati ya 200 na 400 barimo n’abanyemari nka Nkusi Godfrey n’umuvandimwe we Gakara Frank na Gasana Charles (wa Simba Supermarket); aba baguye mu kantu (…)

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri, KNC yakoze udushya twinshi, aho yasabye bamwe mu banyemari bazwi mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye igitaramo cye gukuramo inkweto bakicara hasi akabaha amafaranga, bitihise bo bakayamuha.

Muri iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, kikitabirwa n’abantu bari hagati ya 200 na 400 barimo n’abanyemari nka Nkusi Godfrey n’umuvandimwe we Gakara Frank na Gasana Charles (wa Simba Supermarket); aba baguye mu kantu ubwo KNC yabahagurutsaga akabasaba gukuramo inkweto, bakamusanga imbere kuri stage, aho yababwiye ko barambya, akaririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye yise “Simbi” bicaye aho, abemerera ko nibabikora abaha miliyoni ebyiri n’igice, byabananira bo bakazimuha.

KNC wavugaga rutavamo, ndetse yanahagarara agasa nk’udandabirana, aho benshi bavugaga ko yasomye kuri ka manyinya, yagize ati “Mwese mbaguze miliyoni 2 n’ibihumbi 500, mwicare hariya murambye muvanemo inkweto abafana babarebe, ncurange indirimbo zose babareba cyangwa mwigure bya nyabyo; Gakara Frank, Mr Gasana Charles, Nkusi Godfrey muri hariya muvanyemo inkweto, I swear I gonna make it!”

Aba baherwe baje kuza guhagurutswa ni uko bajya imbere ku rubyirniro. Nkusi yaje kubwira KNC ko ibyo yabasabaga bidashoboka, ko ahubwo yamubwira umubare w’amafaranga yifuza akayamuha.

Nkusi yagize ati “Urabizi neza ko amafaranga tuyafite, turanayatunze cyane, ahubwo watubwira icyo twagufasha. Ari Nkusi ari Simba Supermarket ari Gasana, amafaranga n’iyo twayazana hano tukagusaba kuyatunda inshuro ushaka mu cyumweru n’igice [ntiwayabasha], KNC ni umuntu wacu amafaranga ashaka ndamusinyira sheke yuzuzeho umubare. Ndagusinyira sheke twicaye hano, ushyireho umubare ushaka!”

Nkusi yaje kwemerera KNC miliyoni ebyiri, Gasana na we amwemerera indi miliyoni imwe ziba eshatu ni uko KNC abona gukomeza kuririmba avuga ko anyuzwe.

KNC usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwe mu bashinze Radio One ivugira i Kigali, yavuze ko arambiwe guhora abamamaza nta mafaranga bamuha. KNC yavuze ko nibatamuha izo miliyoni eshatu bamwemereye mbere yo ku wa kabiri azimura insakazamajwi (emmeteur) ya Radio One akayijyana aho bakorera agatangira kujya acuranga indirimbo zibasebya.

Kakoozi Charles Nkuriza uzwi ku izina rya KNC, yakunze kujya yumvikana kuri Radiyo zitandukanye zirimo iyo akoraho kuri ubu Radio One, ndetse na City Radio yamamaza ibikorwa bya Simba Supermarket na bimwe mu bicuruzwa birimo “Pampers z’imvaburayi” bizanwa mu Rwanda na Nkusi Godfrey.

Mu bindi byaranze iki gitaramo cyatangijwe n’umukino wa Chelsea na Manchester United, abantu bahimbajwe cyane n’indirimbo za Orchestre Impala. Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo abahanzi Jody, umuhanzikazi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, itsinda TBB, n’Intore Masamba.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na KNC mu cyumweru gishize ubwo yateguraga iki gitaramo cya album ye igizwe n’indirimbo 16, yari yatangaje ko muri iki gitaramo hazagaragaramo umuntu uvuga ko yagiye mu ijuru akagaruka ku Isi ari muzima, gusa ntawagaragaye n’ubwo hari bamwe badutangarije ko ari we ahanini bari baje kureba nyuma yo kumva byamamazwa ko azaba ahibereye.

Kanda HANO urebe amafoto y’uko igitaramo cyagenze:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages