00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gitaramo Happy people, ubwiza n’imyambarire byarivugiraga

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 2 January 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ’Happy people’ cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2012, cyaranzwe n’imyambarire y’abari itangaje, by’umwihariko abenshi mu basore bari bahari bakaba baratashye bavuga ko banyuzwe n’ubwiza bw’inkumi zari zihari.
Iki gitaramo cyasusurukijwe n’aba ‘DJ’ babiri mpuzamahanga barimo uw’Umunyamerika.
N’ubwo hari impungenge ko gishobora kugira imbogamizi zo kutabona abantu bahagije kuko cyari cyakuwe aho cyagombaga kubera (…)

Igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ’Happy people’ cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2012, cyaranzwe n’imyambarire y’abari itangaje, by’umwihariko abenshi mu basore bari bahari bakaba baratashye bavuga ko banyuzwe n’ubwiza bw’inkumi zari zihari.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’aba ‘DJ’ babiri mpuzamahanga barimo uw’Umunyamerika.

N’ubwo hari impungenge ko gishobora kugira imbogamizi zo kutabona abantu bahagije kuko cyari cyakuwe aho cyagombaga kubera mbere habura igihe gito ngo kibe kikimurirwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, si ko byagenze kuko kugeza mu masaa kumi za mu gitondo abantu bari bakiza n’abandi bataha.

Abantu bari baje gusoreza igitaramo muri "Happy People" ari benshi kandi bambariye kuberwa
Abakuze n'abato bari baje kwidagadura
Akadiho karacinywe karahava
Bacishagamo bakicara bakanaganira
Buri muntu yabyinaga uko abyumva kose kuko igikuru cyari ukwishimisha
DJ Fully Focus waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aje gucurangira Abanyarwanda muri "Happy People"
Uretse umuziki n'icyo kunywa cyari munange ku bitabiriye igitaramo
Inkumi nyinshi zaje zari zambaye imyenda migufi ikunze kuranga ibirori
Bamwe mu bakobwa bari mu gitaramo mu makanzu y'ibara ry'umukara, ryasaga n'iryiganje mu myambarire
Amakoti ku (bagabo), amakanzu, amajipo n'udukabutura tugufi (ku b'igitsina gore) nibyo byari byiganje muri "Happy People"
Umuntu yabyinaga uko abumva
Uyu mwari yari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba ry'umunyamideri wa mbere mu Rwanda ryateguwe na PMA

Photo/V. Kamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages