00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gitaramo “Valu Valu Live Concert”, Chameleon azasaba urubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 19 July 2012 saa 04:37
Yasuwe :

Nyuma y’ijoro rimwe amaze mu Rwanda, umuhanzi Dr Joze Chameleone yatangarije abanyamakuru ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Kesha Festival, Valu Valu Live Concert kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 21 (kuri Stade Amahoro) no ku Cyumweru kuwa 22 Nyakanga 2012 (Muri Serena Hotel).
Ibi yabitangarije abanyamakuru I Kigali muri Serena Hotel kuri uyu wa 19 Nyakanga 2012, ari kumwe nabategura iki gitaramo hamwe na murumuna we, bucura bw’iwabo.
Dr Joze Chameleone yavuze ko (…)

Nyuma y’ijoro rimwe amaze mu Rwanda, umuhanzi Dr Joze Chameleone yatangarije abanyamakuru ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Kesha Festival, Valu Valu Live Concert kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 21 (kuri Stade Amahoro) no ku Cyumweru kuwa 22 Nyakanga 2012 (Muri Serena Hotel).

Ibi yabitangarije abanyamakuru I Kigali muri Serena Hotel kuri uyu wa 19 Nyakanga 2012, ari kumwe nabategura iki gitaramo hamwe na murumuna we, bucura bw’iwabo.

Dr Joze Chameleone yavuze ko yishimiye gusanga iki gitaramo gifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko azaboneramo umwanya wo gusaba urubyiruko gufata iya mbere rukabireka. Dr Joze Chameleone yavuze ko atanywa ibiyobyabwenge kandi ko yifuza gutanga urugero rwiza nk’urwo rwo kutanywa no kurwanya ibiyobyabwenge ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Mu gusaba abanyamakuru ko babisobanura uko abivuze, Dr Joze Chameleone yagize ati:”Hari ikintu kimwe nifuza gusobanura neza, imwe mu mpamvu nifuje kuza muri iki gitaramo kizaba kuwa 21 kuri Stade Amahoro no kuwa 22 muri Serena Hotel ni uko ari umwanya mwiza wo kurwanya ibiyobyabwenge. Ndifuza ko ibi byasobanuka neza mu banyamakuru b’u Rwanda. Ndabizi ko hari abantu benshi bakunda kubigarukaho aho bari hose; Njyewe sinkoresha ibiyobyabwenge. Ni nayo mpamvu nifuza gutanga urugero rwiza ku rubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge, nongere mbisubiremo ntabwo nkoresha ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu nkangurira urubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge. Ubu ni bumwe mu butumwa nzagaragariza muri iki gitaramo.”

Dr Joze Chameleone yavuze ko yasabwe kuza gutarama mu Rwanda abisabwe na Next Entertainment bateguye iki gitaramo akabyumva vuba kuko bakamusobanuriye bamusaba ko yazaza akifatanya n’u Rwanda mu gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.

Eva Binamungu, umwe mu bayobozi bwa Next Entertainment bateguye iki gitaramo kizakesha ijoro ryose, yunganiye Chameleone avuga ko urubyiruko rukunze gukoresha ibiyobyabwenge no kwigira ingeso nk’izo mu bitaramo bikesha amajoro no mu bikorwa by’ubuhanzi. Yavuze ariko ko iki gitaramo cyo kizaba ari umwihariko kuko bazereka urubyiruko ko bashobora kwishimisha rukidagadura rudafata ibiyobyabwenge.

Yagize ati:“Naravuze nti ngomba gutegura ikintu kizima kibereka ko bashobora kuza bakishima badafashe ibiyobyabwenge. tuzabaha ubwo butumwa bari aho kuri stade (bakunda gufatira ibiyobyabwenge).”

Ibindi bibazo byabajijwe Dr Joze Chameleone...

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Dr Joze Chameleone yasabwe gusobanura indirimbo ye Valu Valu maze avuga ko ari ijambo ryo mu Giswahili risobanura ibyo aba aririmba asaba umukobwa kureka gushidikanya no guhuzagurika mu rukundo akamugaragariza ko amukunda.

Dr Joze Chameleone yavuze ko imwe mu mpamvu iyi ndirimbo, yitiriwe iki gitaramo, kimwe n’izindi ze zose ze zikundwa cyane, ari uko aririmba avuga ku buzima n’ukuri kw’ibimubaho.

Dr Joze Chameleone abajijwe impamvu yitwa izina rya Doctor (Dogiteri-Dr) atari we, yavuze ko ari izina ry’ubuhanzi. Yasobanuye ko ari izina ryo kumuha icyubahiro ku bikorwa yakoze mu buhanzi. Nawe yemera ko atari Dogiteri nk’uwabyigiye mu ishuri akagera kuri iyo ntera.

Ku bindi Dr Joze Chameleone yabajijwe impamvu hahora humvikana imirwano, impaka n’imvururu hagati ye n’abandi bahanzi harimo na murumunawe Weasel uririmba mu itsinda rya Goodlyfe.

Dr Joze Chameleone yasubije ko muri Uganda, iwabo, habayo guhangana gukomeye mu muziki kuko buri wese aba yifuza kujya hejuru ya bose (be on top). Yavuze kandi ko rimwe na rimwe biba ari ukuri ko yagirana urwango n’umuvandimwe we kuko nk’uko yabivuze mu magambo ye bwite “iyo uri umuhanzi, umuhanzi mugenzi wawe aba ari umwanzi wawe.”

Yavuze ko guhangana na murumuna we bishobora kuzashira mu gihe kiri imbere n’ubwo yavugaga agaragaza ko bigoye kuko bombi bari mu muziki wuzuyemo guhangana no gushaka guhora bakunzwe buri wese ku giti cye. Yagize ati:”Guhangana bigomba kubaho n’iyo twaba turi abavandimwe kuko ntawubeshejweho n’undi.”

Kwinjira muri ibi bitaramo ni 2000Rwf na 5000 Rwf kuri Stade Amahoro na 10,000Rwf muri Serena Hotel.

AMAFOTO:

Dr Joze Chameleon ari imbere y'icyapa cyanditseho amazina ye kiriho n'ifoto ye
Dr Joze Chameleon asobanura ko agomba guhangana na murumuna we kuko bari mu buhanzi
Dr Joze Chameleon (iburyo) yicaranye na murumuna we AKA 47 n'umwe mu bo bazananye
Uhereye i Bumoso ni AKA 47 murumuna wa Chameleon, Chameleon na Eva Binamungu wa Next Entertainment
Eva Binamungu, umwe mu bayobozi ba Next Entertainment

Foto: Jean Paul Nsanzabera/Rwandastar.net


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages