Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanda tariki ya 16 Kamena 2012 muri Quelque Part Restaurant & Bar kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali rwagati harabera igitaramo cyo kwizihizaisabukuru y’amavuko ya nyakwigendera 2 Pac wari kuba yujurijeho imyaka 40 iyo aza kuba akiriho.
Icyo gitaramo nk’uko Ntakirutimana Diogène bita Caguwa wagiteguye yabitangarije IGIHE kiraba kirimo abaraperi batandukanye barimo nka Jay Polly, Bulldogg, P Fla n’abandi.
Muri iki gitaramo kandi kiramurikirwamo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na 2 Pac ndetse n’iby’umugorewe.
Ku isaha ya saa yine z’umugoroba nibwo igitarabo kiba gitangiye kigeze mu gitondo cyo ku Cyumweru, kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda igihumbi kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO