Ku bufatanye na Positive Production Ltd, Abahanzi batandukanye, na ba Nyampinga batandukanye, Miss Rwanda 2012, Mutesi K. Aurore yateguye iijoro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu gihe turi mu bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2012 yatanze umusanzu ategura ijoro rigenewe kwibukirwamo urubyiruko rwatikiriye muri Jenoside.
Aganira na IGIHE, Mutesi Aurore yagize ati, “Ni igikorwa nateguye mfatanyije na Positive Production, aba Miss bose ndetse n’abahanzi mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiri bato, kikaba giteganyijwe kuba ku wa gatanu tariki ya 12 Mata guhera saa kumi n’imwe (17h) kuri Petit Stade i Remera.”
Muri iryo joro, hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye harimo gutanga ubutumwa, kwerekana indirimbo zijyanye n’ibihe turimo byo kwibuka, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO