00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muntu wapfiriye muri Roadshow ya Muhanga

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 May 2012 saa 12:32
Yasuwe :

Inzego za Polisi ziranyomoza amakuru yari amaze igihe ahwihwiswa ko mu gitaramo cyabereye i Muhanga cya Primus Guma Guma Super Star II haba harapfiriyemo abantu babiri. Ziravuga ko nta muntu n’umwe wapfiriye muri icyo gitaramo ko ahubwo hari abantu barindwi bajyanywe mu bitaro.
Mu kiganiro na Spt. Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, yatangaje ko ibyo ari ibihuha, ukuri ari uko nta muntu wapfuye.
Yagize ati:”Ntabwo ari byo. Nibyo koko kubera umuvundo, ngira ngo hari (…)

Inzego za Polisi ziranyomoza amakuru yari amaze igihe ahwihwiswa ko mu gitaramo cyabereye i Muhanga cya Primus Guma Guma Super Star II haba harapfiriyemo abantu babiri. Ziravuga ko nta muntu n’umwe wapfiriye muri icyo gitaramo ko ahubwo hari abantu barindwi bajyanywe mu bitaro.

Mu kiganiro na Spt. Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, yatangaje ko ibyo ari ibihuha, ukuri ari uko nta muntu wapfuye.

Yagize ati:”Ntabwo ari byo. Nibyo koko kubera umuvundo, ngira ngo hari abantu niba barabuze umwuka, niba barakandagiwe simbizi bajya kwa mugaga ariko nta n’umwe wapfuye. Kwa muganga hagiye barindwi, nta muntu wapfuye rwose”.

Mushyoma Joseph Umuyobozi wa East African Promoters, itegura aya marushanwa, avuga ko bafashe ingamba nshya zo kurinda abitabiriye ibi bitaramo kugira imbogamizi zabaviramo impanuka. Avuga ko ubu biyambaza Polisi n’izindi nzego ahari kubera ibi bitaramo.

Yagize ati:”Hari inzego z’umutekano, tuba twazanye Red Cross na Ambulance, tugerageza gutegura ibintu byose twibanda ku mutekano.”

Mushyoma avuga ko ubu hazajya harebwa uko mu baturage hanyuzwamo inzira ku buryo buri hantu hagera abashinzwe umutekano ndetse n’umuntu ushaka gutambuka atabangamirwa ku buryo byagera ah’umuvundo.

Izi Roadshow ziri kwitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 15 na 20, abantu bakinjirira ubuntu, ndetse n’icyo kunywa (Primus na Fanta) kikagabanyirizwa ibiciro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages