Iyo umuntu avuze Miss, Nyampinga cyangwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza ku wari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’2006 abyumva vuba cyane kuko aribwo iri zina ryatangiye kwamamara cyane muri iyo Kaminuza ndetse no mu Rwanda muri rusange.
Tugiye gusubiza amaso inyuma kuva mu mwaka w’2006 turebe bamwe ba Miss batowe muri iyi Kaminuza ndetse twongere turebere hamwe n’abarimo guhatanira kuzavamo umwe uhiga abandi muri uyu mwaka wa 2012.
2006: Akanyana Sharon
Niwe mukobwa watorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’2006, kuva icyo gihe nibwo iki gikorwa gisa n’icyatangiye gushyirwamo imbaraga aho abantu batangiye kubikunda.
Akanyana Sharon yigaga mu ishami ry’ubuhinzi.
2007: Utamuliza Rusaro Karine
Utamuliza Rusaro Karine wabaye Miss Campus 2007 yarakunzwe ndetse n’ubu akundwa na benshi kubera uburanga bwe bwatangiye kuvugwa ubwo yatorerwaga kuba uhiga abandi bose muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Uretse kuba yarabaye Miss UNR 2007, Utamuliza Rusaro Karine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa 6 ku isi mu marushanwa ya Miss Tourism yabereye mu Bushinwa; uretse kwitabira amarushanwa atandukanye, Miss Karine yanahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu nteko y’Umuryango w’Abibumye i New York.
Utamuliza arangije amashuri ye muri iyi Kaminuza mu
Gashami k’ibinyabuzima (Biologie) ubu akaba akora mu Ngoro y’inzu ndangamurage z’u Rwanda i Huye.
2008: Uwimbabazi Sandrine
Uyu mukobwa uzwi cyane ku kazina ka “Sandra” niwe Miss watorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu mwaka w’2008.
Uretse kuba ariwe Miss wahembwe ibihembo byinshi ubwo yatorerwaga uyu mwanya, yanahagarariye u Rwanda muri Congo-Brazza ahaberaga amarushanwa ya Miss FESPAM, gusa yaje kuvayo nta kamba cyangwa se ikindi gihembo azanye.
Miss Uwimbabazi Sandra yarangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2011 mu ishami ry’amategeko (Law)
2009: Umulisa Viviane
Umulisa Viviane niwe watorewe kuba Miss Campus mu mwaka wa 2009, aza no kuba igisonga cya 1 (1ere dauphine) mu irushanwa ry’ubwiza ryiswe Miss Naiades 2010; irushanwa ryabereye i Cotonou mu gihugu cya Benin.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 9, rikaba ryarakomatanyijwe no kwizihiza imyaka 50 ibihugu byinshi by’Afurika bibonye ubwigenge. Ryitabiriwe na ba nyampinga 15 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Miss Umulisa arangije mu Ishami ry’Ubuhinzi (Agronomie), akaba nawe anakora mu Ngoro y’Inzu ndangamurage z’u Rwanda I Huye aho Miss Karine akora.
2010: Mutesi Dorothy
Uyu Nyampinga uzwi ku kazina ka ‘Dorah’ yaciye agahigo ko kumarana ikamba ry’ubwiza imyaka 2, kuko yaryamitswe mu mwaka wa 2010, ndetse akarimara n’umwaka wa 2011.
Kuba Kaminuza itaratoye Miss muri 2011 ngo byatewe n’uko umwaka w’amashuri (academic year) wari mugufi, amasomo nayo ari menshi kuburyo umwanya wo gutegura iki gikorwa wabuze burundu nk’uko twabitangarijwe na Runyange Medard, Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri iyi Kaminuza.
Uretse kuba Miss Campus 2010, Mutesi Dorothy yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga Mpuzamakaminuza (Miss Inter-universities), yabaye muri Werurwe 2011, aho uyu mukobwa yegukanye umwanya wa 3.
Ariko kandi, amatsiko aracyari yose kuri benshi, kuko bategereje itorwa rya Nyampinga wa 2012, uzatorwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Mutarama i saa cyenda (15h00) muri Auditorium ya Kaminuza.
Miss Mutesi yiga muri iyi Kaminuza mu mwaka wa gatatu mu ishami ubukungu n’icungamutungu (FEM) mu gasahami k’ubukungu n’amabanki (Money and Banking).
Kanda hano uhe amahirwe abarimo kwiyamariza kuzaba Miss Campus 2012.


















TANGA IGITEKEREZO