00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nutrition club mu gitaramo cyo kugoboka akabyiniro ka Down town

Yanditswe na

Rutindukanamurego Roger Marc

Kuya 10 August 2012 saa 08:36
Yasuwe :

Nyuma y’uko akabyiniro ka Down Town kakundaga gusohokerwamo na benshi muri weekend kibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa Gatanu tariki 3 Kanama; Abavandimwe babo babarizwa mu kabyiniro ka Nutrition club bifuje kubafata mu mugongo babicishije mu gitaramo bateguye bakakita “Nutrition Friday Night”.
Mu kiganiro na IGIHE uhagarariye Nutrition Club Mbonigaba Felix, yatangaje ko bifuza gufata mu mugongo Down Town yibasiwe n’inkongi y’umuriro, bakanashimisha abari abakunzi bayo babicishije mu (…)

Nyuma y’uko akabyiniro ka Down Town kakundaga gusohokerwamo na benshi muri weekend kibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa Gatanu tariki 3 Kanama; Abavandimwe babo babarizwa mu kabyiniro ka Nutrition club bifuje kubafata mu mugongo babicishije mu gitaramo bateguye bakakita “Nutrition Friday Night”.

Mu kiganiro na IGIHE uhagarariye Nutrition Club Mbonigaba Felix, yatangaje ko bifuza gufata mu mugongo Down Town yibasiwe n’inkongi y’umuriro, bakanashimisha abari abakunzi bayo babicishije mu gitaramo bateguye, kizitabirwa na Tom Close ndetse n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda.

Yakanguriye abakunzi ba muzika nyarwanda kwitabira icyo gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama kuva saa mbiri z’umugoroba (20h00) kugeza bukeye, kikazabera aho Nutrition Club ibarizwa ariho i Remera ku Giporoso.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages