Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Safari Bryan kuzabana akaramata mu rusengero rw’Abangilikani i Remera.
Mu muhango wo gusezeranya imbere y’Imana kuri iyi Pasika, Nyampinga Deborah na Bryan, urusengero rwari rwakubise rwuzuye inshuti n’imiryango y’abageni bombi, kimwe n’abandi bari bitabiriye ubukwe bw’umukobwa ukomeye watowe nka Nyampinga.
Abageni bari bafite akanyamuneza n’ibyishimo byinshi, aho bamwe mu nshuti za Miss Deborah zirimo abanyeshuri ba kaminuza yigamo, zamuririmbiye indirimbo zitandukanye, biramushimisha ndetse bigeza n’aho amarira y’ibyishimo ashoka ku matama.
Umushumba wo mu torero EAR, Louis Muvunyi, yahanuye Deborah na Bryan kuzita ku rugo bashinze. Ati “Mukwiye kujya mushimira Imana kuba icyo mwifuje mukigezeho, urugo rwanyu rugomba kubakira ku rukundo rw’Imana, kandi ntimuzibagirwe gusenga igihe cyose. Urugo rwanyu mukarwubakira ku rutare atari ku musenyi.”
Deborah na Bryan bambikanye impeta bibukiranya bombi ko ari ikimenyetso cy’isezerano ridakuka ribaye hagati yabo, ko haba mu gihe cy’ibyishimo cyangwa ibyago bazabana iteka kugera gupfa.
Urukundo rwa Nyampinga Isimbi Deborah na Safari Bryan baruhamije imbere y’Imana kubana akaramata, nyuma y’uko Bryan amuteye inda, bagasaba imbabazi mu rusengero biyemeza no kuzabana nk’uko bari basanzwe bakundanda.
Bageze mu kwiyakira muri Hotel Nobleza iri Kicukiro
Amafoto/ Steven Ndizeye



















TANGA IGITEKEREZO