Ishuri ry’Imari n’Icungamutungo (SFB) ryatoye kuri uyu wa Gatandatu nyampinga mushya, Miss SFB 2013, Wabaye Ingabire Elsie Grace, w’imyaka 21.
Uyu Ingabire yemerewe na Simba Super Market igihembo gikuru cyo gutemberezwa mu gihugu cy’u Bufaransa no mu mijyi ibiri yo muri Espagne ari yo Valencia na Barcelona, mu minsi iri imbere.
Muri ubu butembere nyampinga SFB 2013 azasura inganda zikomeye zikorana na Simba Super Market nka Bruno Vassari n’izindi.
Azishyurirwa itike izamujyana ikanamugarura n’ibyo azakenera byose muri uru rugendo birimo kurya kuryama, gutembera n’ibindi.
Ingabire yanahawe kandi amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000Rwf), ibikoresho by’isuku n’ibindi bihembo bitandukanye.
Uwabaye igisonga cya mbere ni Gasatura Faith, w’imyaka 23, umukobwa wagaragarijwe igikundiro cyinshi n’abanyeshuri bari mu cyumba cyabereyemo amatora. Gasatura yahembwe amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000Rwf).
Igisonga cya kabiri cyabaye Manzi Laurene, w’imyaka 21. Yahembwe amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (100,000Rwf) n’ibindi bihembo bitandukanye.
Umutoni Aline w’imyaka 21 yegukanye amakamba abiri ari yo Nyampinga uzi kwifotoza neza (Miss Photogenique) na Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi binyuze kuri interntet (Miss Popularity).
Murerwa Sandrine nawe yambitswe ikamba rya Nyampinga watowe na bagenzi be, uzi kubana neza n’abandi.
Amwe mu mafoto y’ingenzi:



















TANGA IGITEKEREZO