00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ouagadougou: Umuco nyarwanda wahariwe umunsi mu iserukiramuco"Récréâtrales"

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 5 November 2012 saa 03:48
Yasuwe :

I Ouagadougou muri Burkina Faso guhera kuwa gatanu w’icyumweru gishize hari kubera iserukiramuco ryiswe Récréâtrales ryerekanirwamo imico y’ibihugu bitandukanye buri mwaka. By’umwihariko u Rwanda rwahariwe umunsi uzerekanirwaho bimwe mu bitatse umuco nyarwanda.
Muri iryo serukimuco ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye, u Rwanda rwahariwe umunsi wa nyuma rizasorezwaho, aho hazerekanwa byinshi mu biranga umuco nyarwanda nk’ibyino n’indirimbo by’itsinda Ikobe, ikinamico (theatre) zizakinwa na (…)

I Ouagadougou muri Burkina Faso guhera kuwa gatanu w’icyumweru gishize hari kubera iserukiramuco ryiswe Récréâtrales ryerekanirwamo imico y’ibihugu bitandukanye buri mwaka. By’umwihariko u Rwanda rwahariwe umunsi uzerekanirwaho bimwe mu bitatse umuco nyarwanda.

Muri iryo serukimuco ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye, u Rwanda rwahariwe umunsi wa nyuma rizasorezwaho, aho hazerekanwa byinshi mu biranga umuco nyarwanda nk’ibyino n’indirimbo by’itsinda Ikobe, ikinamico (theatre) zizakinwa na Dorcy Rugamba, umuhungu wa nyakwigendera Rugamba Sipiriyani, na Ntarindwa Diogene uzwi cyane ku izina Atome, uzakina umukino yise “Carte d’identité”. Hari kandi umunyabugeni Laura Rurangwa uri kuhamurikira ibihangano bye bishushanyishije amarange.

Kuri uwo munsi wahariwe u Rwanda mu iserukiramuco Récréâtrales rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 7, hazerekanwa filimi ikomeje kwegukana ibihembo hirya no hino ku isi yiswe “Kinyarwanda” yanditswe na Ishmael Ntihabose, iyoborwa na Alrick Brown, itunganywa na Jolie Murenzi nawe witabiriye iserukiramuco azanerekaniramo indi documentaire/documentary yise ‘Agaciro’ igice cya kabiri.

Avugana na IGIHE.com ku murongo wa telefone, Jolie Murenzi yatangaje ko u Rwanda ruhagarariwe mu iserukiramuco Récréâtrales n’abahanzi barenga 15 bakomeje kugaragariza abaryitabiriye byinshi mu bigize umuco nyarwanda.

Yadutangarije ko kuri ubu ahabera iserukiramuco u Rwanda ruhafite stand imurikirwamo uduseke n’indi mitako ya Kinyarwanda, ndetse n’ibicuruzwa byo mu Rwanda nk’icyayi n’ikawa; hasi ku butaka hashashe inshinge, amasaha yose hakaba humvikana indirimbo nyarwanda, ahanini za gakondo.

Abanyarwanda baturutse mu bihugu nka Senegal, Cameroun no bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba bakomeje kugana ahazizihirizwa umunsi wagenewe u Rwanda.

Tumubajije inyungu u Rwanda rufite mu kwitabira iserukiramuco nk’iri, Jolie Murenzi yagize ati “Umuco nyarwanda ufite byinshi byiza uhishe ku buryo ntako bisa kujya kuwereka abanyamahanga bakamenya byinshi ku Rwanda rwa none.”

Igikorwa cyo kwitabira iserukiramuco Récréâtrales cyateguwe n’umuryango Rwanda Arts Initiative uhuriza hamwe abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda babikora by’umwuga baturuka hirya no hino ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages