Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013, abahanzi nyarwanda bari mu irushanwa rya PGGSS III bari gukorera igitaramo hano mu Karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana ku Kibuga cy’umupira.
Dore uko ibirori biri kugenda:




2: 53PM: Umuhanzi Kamichi niwe utangije igitaramo.



3: 52 PM: Umuraperi Bull Dogg niwe ukurikiyeho.

3: 30 PM: Urban Boyz nibo bahanzi bakurikiyeho. Bari kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe nka "Simubure", "Kelele" n’izindi. Bari kumwe kandi n’umuraperi Ama-G The Black


3:58 PM Umuhanzi Senderi International Hit niwe ukurikiyeho. Uyu muhanzi yambaye imyenda y’amabara y’umweru n’ubururu byerekana ko yaje azirikana ko ikipe ya Rayon Sport.

4: 8 PM: Umuhanzi Knowless niwe ukurikiyeho. Ubwo yazamukaga ku rubyiniro abafana be bavugije induru n’urusaku byinshi byo kumugaragariza ko bamwishimiye cyane.
Ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ’Nkoraho’, ’Wari Urihe?’, ’Ninkureka Ukagenda’ n’izindi.


4: 28 PM: Umuhanzi Christopher niwe uri kuririmba.


4:42 PM Danny Nanone niwe uri kuririmba imbere y’abafana hano i Nyanza

5: 00 PM Umuraperi Fireman niwe uri kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu Rwanda. Uyu muhanzi yaherukaga kugira impanuka akuka amenyo 2 andi 2 acikamo ibice.

5:10 PM Dream Boyz nibo bahanzi bari kuririmba hano i Nyanza.

5: 31 PM Umuraperi Riderman niwe ushoje igitaramo

Uyu muhanzi niwe ushimishije abantu benshi hano i Nyanza. Abahanzi bazakomereza ku wa Gatandatu utaha mu Karere ka Karongi.
FOTO: Joel Rutaganda
Amagambo: Joel & Richard Irakoze
TANGA IGITEKEREZO