Kuri uyu wa Gatandatu abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III barataramira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba (Kibungo). Abahanzi bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu berekeza muri aka Karere.
Iki gitaramo kiratangira saa saba n’igice kibere ku kibuga cy’umupira cya Paruwase ya Kibungo.
Muri ibi bitaramo cya PGGSS abafana bimenyerewe ko baba ari benshi cyane kandi ibinyobwa bikagabanyirizwa ibiciro. Abafana kandi babasha kwibonera abahanzi bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda.
Mu Cyumweru gitaha aba bahanzi bazataramira mu Karere ka Gicumbi.

















TANGA IGITEKEREZO