00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PMA irahakana ko nta kimenyane kiri mu marushanwa y’abanyamideri

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 18 December 2012 saa 03:29
Yasuwe :

Nyuma y’uko hari abantu bagiye bahamagara ku maradiyo bavuga ko amarushanwa yateguwe na Premier Model Agency(PMA) yo gushaka umuhungu n’umukobwa bazambikwa ikamba ry’umwaka wa 2012 arangwamo ikimenyane n’amarangamutima, Ndayishimiye Jean Claude uyobora PMA aravuga ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko abakemurampaka batoranya abagomba gukomeza ari abantu bafite ubunararibonye mu byo kwerekana imideri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndayishimiye yavuze ko ibyo birimo kuvugwa n’abavuye mu (…)

Nyuma y’uko hari abantu bagiye bahamagara ku maradiyo bavuga ko amarushanwa yateguwe na Premier Model Agency(PMA) yo gushaka umuhungu n’umukobwa bazambikwa ikamba ry’umwaka wa 2012 arangwamo ikimenyane n’amarangamutima, Ndayishimiye Jean Claude uyobora PMA aravuga ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko abakemurampaka batoranya abagomba gukomeza ari abantu bafite ubunararibonye mu byo kwerekana imideri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndayishimiye yavuze ko ibyo birimo kuvugwa n’abavuye mu irushanwa, ariko kandi ngo asanga ari ibisanzwe ko iyo habayeho gutsindwa abantu bose batabibona kimwe. Ati “Haba hari abagomba gutsinda n’abatsindwa; abakemurampaka [judges] ntibashobora kubera cyangwa gukoresha amarangamutima kuko ari abantu bafite ubunararibonye muri ibi bintu.”

Abahungu bari muri aya marushanwa
Abakobwa bari mu irushanwa

Ndayishimiye avuga ko ibihembo biteganyirijwe uzatsinda birimo icyubahiro cyo kuba ‘top model’ wa mbere mu Rwanda, amafaranga agera kuri miliyoni, gusinya amasezerano y’imikoranire na PMA, no gukorerwa igitabo (portfolio) kigaragaza uwo ari we.

Ku cyumwer tariki 16 Ukuboza 2012 aya marushanwa yageze mu mahina nyuma y’uko mu bahungu 20 n’abakobwa 20 bari basigaye mu irushanwa hakuwemo umunani kuri buri ruhande. 24 basigayemo no bo bazahatana bwa nyuma kugeza ku itariki ya 28 Ukuboza, ubwo iri rushanwa rizaba rigera ku musozo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages