Kuri uyu wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wa karahanyuze uzwi nk’ "Igisope" bazongera kwishimana n’abahanga muri iyi njyana, mu bitaramo byateguwe na Quelque part Bar& Restaurent.
Muri iki gitaramo hazagaragara abahanzi bigaragaje muri muzika nyarwanda nka Mavenge Sudi n’abandi, baririmbe banacuranga ibi bakunze kwita (live)
Ibi bitaramo bizajya biba buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu. Kwinjira bizajya biba ku buntu kandi buri wese ahabwe amahirwe yo gusaba indirimbo ashaka ayicurangirwe (live)
Quelque part ikorera mu nyubako ya Rubangura, mu Mujyi wa Kigali rwagati, isanzwe itanga ibyo kurya n’ibyo kunywa; Mu rwego rwo gushimisha abayigana kandi igira gahunda y’umuziki wa kera (igisope).



















TANGA IGITEKEREZO