00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio Bonesha FM yahembye abahanzi bitwaye neza mu Burundi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 July 2012 saa 07:50
Yasuwe :

Imwe mu maradio akorera mu Bururundi yitwa Bonesha FM (96.8 na 102.4) mu bufatanye n’Inzu Ndangamuco y’Abafaransa mu Burundi yahembye abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2011-2012 mu marushanwa yiswe Top 10 Tube Music Awards, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2012.
Aya marushanwa abaye ku nshuro yayo ya kabiri yateguwe biturutse ku gitekerezo cy’umunyamakuru Davy-Carmel Ingabire abinyujije mu kiganiro akora cyitwa Top Ten Tube gica kuri Radio Bonesha FM.
Dore ibihembo 11 byatanzwe mu (…)

Imwe mu maradio akorera mu Bururundi yitwa Bonesha FM (96.8 na 102.4) mu bufatanye n’Inzu Ndangamuco y’Abafaransa mu Burundi yahembye abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2011-2012 mu marushanwa yiswe Top 10 Tube Music Awards, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2012.

Aya marushanwa abaye ku nshuro yayo ya kabiri yateguwe biturutse ku gitekerezo cy’umunyamakuru Davy-Carmel Ingabire abinyujije mu kiganiro akora cyitwa Top Ten Tube gica kuri Radio Bonesha FM.

Dore ibihembo 11 byatanzwe mu byiciro byateguwe n’ababihawe ndetse n’abarushanwaga:

  • 1. Meilleure Video-Indirimbo nziza mu mashusho-yabaye “Inzoga” ya Paci ( yahanganaga na “Ikigabo” ya Yoya na “Burihe” yumuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Fabrice Birori wafatanije na Bold Boy)
  • 2. Meilleur Concert-Igitaramo cyiza-cyabaye icya “Peace &Love” (Iki gitaramo cyahanganaga n’ibindi bibiri byabaye ari byo icy’Intatana, itorero ribyina n’icya The Cousin)
  • 3. Meilleur Producteur–Utunganya indirimbo mwiza-wabaye Producer Marc Kibamba (wahanganaga na Amir Pro hamwe na Enrique Pro).
  • 4. Meilleur Album-Umuzingo mwiza-wabaye “Ikangure” wa Lion Story (Wahanganaga na “Jubilee” Album ya Dudu na “Ibihe” Album ya HMA)
  • 5. Meilleur Chanson Gospel-Indirimbo nziza mu zihimbaza Imana-yabaye “Azir’Iki” ya Fabrice Nzeyimana na Heavenly Melodies (yahanganaga na “Yesu ni Umwami” ya Dudu na “Sebibondo” ya Korali St Dominique)
  • 6. Meilleur Artiste Gospel-Umuhanzi mwiza mu njyana zihimbaza Imana-wabaye Fabrice Nzeyimana (wahanganaga na David Nduwimana na Dudu Niyukuri).
  • 7. Revelation de l’Annee (best New Artist)-Umuhanzi mushya w’umwaka-wabaye Dj Prince (Wahanganaga na Samantha, umukobwa uri muri 5 bari bahagarariye u Burundi mu marushanwa ya Tusker Project Fame 5, na Indmu)
  • 8. Meilleur Artiste-Umuhanzi w’umwaka-wabaye 19th , wo mu itsinda Agati k’Imana, (wahanganaga n’itsinda Lion Story hamwe n’itsinda Peace &Love)
  • 9. Meilleure Chanson-Indirimbo y’umwaka-yabaye “Birahimbaye" ya Peace &Love (yahanganaga na “Imbabazi ya Lion Story na “Zura” y’umuraperi 19th)
  • 10. Prix-Akiwacu-Chanson Public-Indirimboyakunzwe gusabwa kenshi n’abafana binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi, SMS-yabaye “Ijisho ry’Umutima” ya Emery Sun (yahanganaga na “Birahimbaye” ya Peace &Love, “Dusenge” ya Mkombozi, “Passion” ya Sat-B na “Mo Money” ya DJ Prince).
  • 11. Prix d’honneur-Inyenyeri-igihembo cyahawe umuhanzi wa kera uri mu bahanzi batera inganzo abahanzi b’iki gihe-cyahawe umuhanzi Canjo Amissi waririmbye indirimbo yitwa “Nta Cica nk’irungu”.

Patrick Nduwimana, umuyobozi wa Radio Bonesha FM, yashimye cyane abagize igitekerezo cyo gukora aya marushanwa. Yavuze ko aya marushanwa ahesha ishema u Burundi bwose kuko agaragaza ibyiza n’ubuhanga buri mu bahanzi b’u Burundi. Yasabye abahanzi bo mu Burundi kurushaho gutinyuka bakabagezaho ibihangano byabo abizeza ko bizajya bicurangwa bikamamara.

Davy-Carmel Ingabire, wateguye aya marushanwa, wizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 kuri uyu munsi, we yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo yakigize mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byiza bibera mu Burundi abo hanze badakunda kubona no kubwirwa kandi bihari. Yagize ati:”Hakunda kuvugwa ko mu Burundi hari ubwicanyi, ubusuma ariko nyuma y’ivyo abajeunes b’u Burundi barafise ibitekerezo vyiza, music nziza.”

Muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu bagera kuri magana ane, hibutswe umuhanzi ukomeye ukomoka mu Burundi witwa Jean Christophe Matata witabye Imana tariki ya 3 Mutarama 2011. Abahanzi nka Emery Sun, Sat-B, Fortran ari kumwe n’itsinda ry’abahanzi bakunzwe baririmba Gospel mu Burundi, umuhanzi Mkombozi baririmbye muri iki gitaramo.

Urebye uko abafana bishimiraga abahanzi ubona ko mu Burundi bishimira cyane abahanzi b’abaraperi barimo umuhanzi Dj Prince, wagaragarijwe ko akunzwe cyane. Abandi bahanzi bakuzwe cyane harimo abahanzi baririmba mu njyana ya Reggae bitwa Lion Story.

Habayeho n’umwanya wo kugaragaza bamwe mu banyamakuru ba Radio Bonesha FM bakunzwe ariko batari bazwi barimo Joe (uzwi cyane ku kabyiniriro ka Paparazi cyangwa Jojo ), uvuga ikiganiro cyitwa Showbiz-show-biz kivuga ku dushya n’ibintu bidasanzwe biba byabaye mu bahanzi n’ibyamamare mu Burundi.

Dore uko igitaramo cyagenze mu mafoto:

Umuhanzikazi Shanella n'umukunzi we nawe uririmba bafatwa nka Beyonce na Jay-z bo mu Burundi bari mu birori
Patrick Nduwimana, umuyobozi wa Radio Bonesha afite igihembo cyateganirijwe 'Canjo Amissi'
Davy-Carmel wateguye Top 10 Tube Music Awards
Umuraperi Dj Prince ugaragarizwa n'urubyiruko rwinshi ko yishimiwe cyane mu Burundi
Umwe mu bagize Itsinda "Peace &Love" yakira igihembo
Umuhanzi Fortran uririmba indirimbo zihimbaza Imana
Peace &Love bishimira igihembo bahawe bifotoza
Babiri mu bahanzi bagize itsinda Lion Story bifotozanyije na Clarisse (ibumoso) uhagarariye Ego Hotel yateye inkunga irushanwa
Umuraperi 19th, nawe uri mu bakunzwe cyane afata igihembo ari kumwe na bagenzi be baririmbana muri 'Agati k'Imana Crew'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages