00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abitwaye neza muri muzika bagiye guhembwa

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 3 November 2012 saa 08:52
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2012 hagiye gushimirwa abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bitwaye neza by’umwihariko abatuye cyangwa bari batuye muri aka Karere guhera mu mwaka wa 2011 kugeza ubu.
Mu kiganiro na IGIHE, Anaclet Nsabimana, umwe mu bagize “Akariho Youth Group” yateguye ibi bihembo, yatangaje ko batoranyije abahanzi banabashyira mu byiciro bakurikije ubushobozi bafite, ariko kandi banatoranya abatuye mu Karere ka Rubavu gusa cyangwa abari bahatuye kugeza mu mwaka (…)

Ku nshuro ya mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2012 hagiye gushimirwa abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bitwaye neza by’umwihariko abatuye cyangwa bari batuye muri aka Karere guhera mu mwaka wa 2011 kugeza ubu.

Mu kiganiro na IGIHE, Anaclet Nsabimana, umwe mu bagize “Akariho Youth Group” yateguye ibi bihembo, yatangaje ko batoranyije abahanzi banabashyira mu byiciro bakurikije ubushobozi bafite, ariko kandi banatoranya abatuye mu Karere ka Rubavu gusa cyangwa abari bahatuye kugeza mu mwaka w’2011.

Dore uko ibyiciro (categories) biteye muri Gisenyi Music Awards 2012:

Afrobeat: Abouba Style, Archange, Basha, Lil Chance, Raider key

Gospel: Cadeau UMUHOZA, Shamy, Joyful singers, Prince, NSABIMANA Sammy, The Trusters

RNB: Basul, JP Gariyamosh, Raj, Richard Mus, Tildon

Hip Hop: Double H, Fat Jay, Halleluia, Ice Grillziss Is’haq, Surich

Female: Bitness, Brickis, Miss Nene, Young Grace, Zay B

Upcoming: Over G, The Bombers, Rusean Sebapteiz, T.K.P, Yvan-T

Singer’s Group: Abamu ku kirwa, Black Singers, Nova Boys, T-family, The Same

Dance Group: Freedom Dance, Only one, SFA, YFC, Street Dancers

Producers: Maxi Pro, Flofius Pro, Shamy Pro, Tyboo Pro, Yang P Pro

Ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu, Akariho Youth Group bateganije ko umuhanzi uzatsindira igikombe muri buri cyiciro azakorerwa amashusho y’indirimbo ndetse agahabwa amafaranga, ariko atarangazwa umubare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages