“Mu byumweru bitarenze bibiri turahamagara abanyamakuru, baze dutoranye abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012.”
Aya ni amagambo ya Ntirenganya Emma Claudine, umuyobozi wa Ikirezi Group itegura ibi bihembo.
Yanadutangarije ariko ko mu byumweru bibiri biri imbere, ku itariki atashatse kudutangariza, kuko ngo hari igihe hazamo impinduka barabivuze mbere ugasanga biteje ikibazo, ngo n’amatora yo guha amahirwe abazaba bashyizwe mu byiciro bitandukanye, bihatanira ibihembo muri Salax Awards azahita atangira.
Ku kibazo cy’abanyamakuru bavugwaho kuyoborwa n’amarangamutima mu gutoranya abahanzi bahatanira ibihembo, Emma Claudine yavuze ko baba batesha agaciro icyizere n’ububasha baba bagiriwe, mu guhemukira Abanyarwanda iyo bikozwe nabi, kuko Salax Awards ari ibintu bigirira igihugu akamaro muri rusange.
Iki kibazo ariko ngo kigiye kubonerwa umuti, Emma Claudine yagize ati “Abanyamakuru turabasaba kwirinda amarangamutima, kuko bisa n’aho uba upfobeje icyizere uba wahawe, turateganya gushyiraho uburyo ’system’ bwo gukurikirana ibikorwa abahanzi bakoze, mu mwaka wose, bikajya bikusanirizwa hamwe, bityo bizagire uruhare mu itoranywa ry’umuhanzi.”
Akomeza avuga ko ubu buryo, ntagihindutse, buzatangira gukoreshwa muri Salax Awards za 2013, bukazajya bwifashishwa mu gusuzuma niba umuhanzi watoranijwe n’abanyamakuru ari we ubikwiye koko, ugereranije n’abandi, hakurikijwe ibintu bifatika.



















TANGA IGITEKEREZO