00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena yakubise iruzura mu gitaramo cya Dr Jose Chameleon

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 23 July 2012 saa 07:36
Yasuwe :

Igitaramo cyiswe “Kesha Festival-Valu Valu Live Concert” cyateguwe na Next Entertainment cyitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba cy’inama cyo hasi cya Serena cyari cyuzuye abantu. Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012.
N’ubwo kwinjira byari ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi bwose (10,000Frw) abafana b’umuziki bari benshi kandi bagaragaza ko bishimiye umuhanzi Dr Jose Chameleon ari we wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.
Dore uko igitaramo cyose cyagenze (…)

Igitaramo cyiswe “Kesha Festival-Valu Valu Live Concert” cyateguwe na Next Entertainment cyitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba cy’inama cyo hasi cya Serena cyari cyuzuye abantu. Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012.

N’ubwo kwinjira byari ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi bwose (10,000Frw) abafana b’umuziki bari benshi kandi bagaragaza ko bishimiye umuhanzi Dr Jose Chameleon ari we wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.

Dore uko igitaramo cyose cyagenze n’uko buri muhanzi yitwaye…

Iki gitaramo cyatangiye saa mbiri n’iminota 20 z’ijoro (20h20’), ubwo umuhanzi Bruce Melodie yaririmbaga indirimbo "Telefone" na "Tubivemo", indirimbo ze nshya ari nazo zatumye abantu bamumenya cyane kandi bakamugaragariza ko bamukunze.

Bruce Melodie, umuhanzi waririmbye indirimbo "Tubivemo" niwe wafunguye igitaramo
Allioni, umukobwa mushya mu ruhando rwa muzika, uri mu bari kwigaragaza cyane mu Rwanda
Mu gihe gito agiye mu buhanzi Allioni yatangiye kuririmba muri Serena

Haje gukurikiraho umuhanzi Allioni waririmbye indirimbo ye nshya yitwa "Umucakara" hamwe na "Impindukaka".

Iki gihe abantu bari bakiri bake ariko biyongera. Riderman yaje gukurikiraho aririmba indirimbo “Nkwite Nde” ari kumwe n’umuhanzi bakunda kugendana witwa M Izzo.

Riderman na M Izzo mu birere baririmba banabyina bagira bati: "Simbuka Jya mu Birere"

Amaze kuririmba indirimbo “Bombori Bombori” benshi bita “Simbuka Jya mu Birere” Riderman yaje guhamagara umuhanzi Washington usanzwe utunganya indirimbo (Production) ari nacyo azwiho cyane muri Uganda aho akorera.

Baririmbanye nshya baheruka gukorana yitwa “Oh Oh”, nuko Producer Washnington ahamagara umuhanzi Rafiki baririmbana indirimbo nshya baheruka gukorana yitwa “Alliony”.

Mu ipantaro isa nk’itamufashe, Washington yikubise hasi muri Serena Hotel...

Washington yarwanaga intambara ebyiri icyarimwe: iyo kuririmba n'iyo kuzamura amapantaro yamanukaga buri kanya

Mu kuririmba iyi ndirimbo "Alliony" , Producer Washington, wari wambaye ipantaro isa nk’itamufata neza kuko yayizamuraga buri kanya, yaje kujya mu bantu nuko yegera umukobwa amuririmbira. Mu gusubira inyuma akireba uwo mukobwa, Washington yatezwe n’akazamuko gato (Escallier) nuko yikubita hasi aragwa araryama ararambya.

Mu gusubira inyuma, Washington yatsitaye kuri ako kadunduzi aragwa
Washington amaze gusubira inyuma arangamiye umukobwa yahise atsitara nuko aragwa agera hasi
"You make me fall" Washington akimara guhaguruka

Washington yaje kubigarukaho mu buryo busa nko gusetsa anumvikanisha ko uwo mukobwa ari mwiza byanatumye adandabirana akagwa amuvuye imbere. Washington yagize ati:”You make me fall-mukobwa, watumye ngwa?!”

Umuhanzi Rafiki yaje kurirmba nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye, ari kumwe na Clovis n’undi muhanzi (tutamenye) bose baririmbana muri Coga INC. Rafiki yiseguye ku bakunzi be kuko ataririmbye kuri Stade Amahoro I Remera kuri uyu wa Gatandatu muri Kesha Festival nk’uko byari biteganijwe.

Gusa yirinze kubitindaho ngo asubiremo amagambo yari yabyutse yandika kuri facebook ye agira ati:”Umwe mu bahanzi batumiwe yategetse abateguye ko ntagomba gucuranga”, ahubwo avuga ko yababajwe n’uko ataririmbye agira ati:"Nanjye byambabaje."

Rafiki, waririmbye indirimbo "Igikosi y’Amavubi" yagaye ikipe y’igihugu "Amavubi"...

Rafiki hagati ya bagenzi be bo muri Coga INC
Rafiki, amaze kuririmba Playback mu ndirimbo "Alliony" yaririmbye live aratutubikana

Rafiki, amaze kuririmba indirimbo ye nshya “Karushya Ihamagara”, yavuze amagambo menshi yo gusetsa aho mbere yo kuririmba indirimbo ye yise “Igikosi” (yaririmbanye na Prof Jay wo muri Tanzaniya) yagaye ikipe y’igihugu "Amavubi" ndetse yumvikanisha ko ikwiye gufatirwa ibihano.

Rafiki yagize ati:”Abakinnyi bazaje barikotereza nibatsinda tugabasubize”. Aha yavugaga yumvikanisha ko itike abakinnyi b’ikipe Amavubi bahabwa isa nk’ipfa ubusa bityo agasaba ababishinzwe ko abakinnyi bazajya bitangira itike ibajyana mu marushanwa mpuzamahanga bakazajya bayisubizwa ari uko batsinze gusa batsindwa bakimenya.

Rafiki yashyimye cyane abafana b’umuziki nyarwanda avuga ko “babahaye imbaraga” kandi ko ubu abahanzi b’abanyamahanga iyo baje mu Rwanda basabwa kugendera ku mategeko y’abahanzi nyarwanda. Yaje gusoza aririmba indirimbo yise “So Sexy” indirimmbo yavuze ko atuye abakobwa b’u Rwanda yise "Igitsina gore" yavuze ko ashimira kuba ari beza.

Uyu muhanzi yarangije kuririmba saa tatu n’iminota 30 (21h 30’) abantu bamaze gusa n’abuzuye muri Serena.

Kitoko yarushije Chameleon abafana benshi muri Serena...

Kitoko, umuhanzi uri mubakunzwe kurusha abandi mu Rwanda

Kitoko yaje gutungurana yinjira aririba indirimbo “Isi n’Abantu”. Abantu bahise batangira guhaguruka, bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi Kitoko.

Byaje kurushaho gushyuha aririmbye indirimbo “Urukundo” aho wabonaga ko Kitoko koko agaragarizwa ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. By’agahebuzo yaririmbye indirimbo “Akabuto” icyumba cyose bishima mu buryo butongeye kugaragara nyuma yo kuririmba kwe, keretse kubwa Dr Jose Chameleo nabwo ku ndirimbo zimwe na zimwe nka "Valu Valu".

Kitoko mu bafana
Bamaze kuryoherwa, bamwe mu bakobwa bahagurutse bajya kubyinana na Kitoko

Benshi mu bafana baganiriye na IGIHE nyuma y’igitaramo bavuze ko Kitoko ari we wabashimishije cyane. Umwe muri bo yagize ati:"Abahanzi bose banshimishije cyane cyane Kitoko"

Gusa Kitoko yanenzwe ko yaririmbye "Playback" akoresheje CD, aho bamwe mu bafana bavuga ko uyu muhanzi atariyumvamo Live nk’abandi bahanzi bari ku rwego rwe, yewe n’abagitangira nka Kid Voices bamukurikiye.

Kids Voice: Ni abana ariko batanga icyizere mu muziki

Kids Voices, abahanzi b’abana baturuka mu muryango umwe, baje kuririmba indirimbo ziri mu njyana ya Reggae zabo mu buryo bwa Live Music, imwe mu mpamvu abafana babo barushaho kwiyongera buri munsi. Aba nabo bagaragarijwe ko bakunzwe n’abafana.

Mavenge Sudi yatangiye kwigaragaza mu bitaramo-Yaririmbanye n’umuhungu we...

Mavenge Sudi aririmba
Mavenge Sudi ai kumwe n'umuhungu we

Umuhanzi Mavenge Sudi, yaje kuririmba indirimbo ze ahereye ku yitwa “Kantengwa” yaririmbanye n’umuhungu we witwa Tuyisenge Saleh alias “Pippen” w’imyaka 13. Mavenge yagaragarijwe nawe ko yishimiwe na cyane ko ari umwe mu bahanzi hari utakundaga kugaragara mu bitaramo nk’ibi, akenshi usanga bikunze kuba biririmbwamo n’abahanzi b’urubyiruko cyane.

Mavenge yaje kuririmba izindi ndirimbo ze zakunzwe mu myaka irenga 10 ishize nka “Ku Munini” na “Gakoni k’Abakobwa” zishimiwe n’abantu.

Dr Claude yayihinduye Serena urusengero nuko arubera "Pastori"...

Dr Claude ati:"Halleluia" abandi nabo bati:"Amen"

Dr Claude yaje gukurikiraho afite morale n’imbaraga nyinshi cyane. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nka “Igikara”, “Baramujyanye” n’izindi. Yanyuzagamo agatebya, aho amaze gusaba abafana gusubiramo ijambo “Ehheehheee” yavugaga ngo “Halleluia” bakamusubiza badategwa bagira bati:”Amen”.

Dr Jose Chameleon yaririmbye ataka u Rwanda…

Dr Jose Chameleon mu ikoti ryiza ry'umweru akigera ku rubyiniro

Saa yine n’iminota 58 z’ijoro (22h58’) nibwo umuhanzi Dr Jose Chameleon yari atangiye kuririmba. Abantu wabonaga ko bishimiye kureba uyu muhanzi bari bamaze igihe kinini bakunze mu ndirimbo “Valu Valu” “Move like a moon Star”, “Owakabi” n’izindi zigezweho muri iki gihe.

Mu ikoti ryiza ry’umweru-imbere yambariyemo ishati y’umukara, ipantaro nto-nto kandi imufashe (small size) y’umukara inkwetu zisa nk’iz’uruhu zo mu rwego rwa Congo z’umukara, yambaye amadarubindi manini, ibisaro birebire bikayangana mu mweru mu ijosi, afite agatambaro k’ibendera rya Uganda mu mufuka we w’iburyo n’akandi k’umweru mu ntoki, akikijwe n’abacuranzi benshi n’abakobwa babiri b’ababyinnyi bari bambaye amashati maremare ahisha udukora duto tw’umukara bari bambaye bafite n’imisatsi miremire, Dr Jose Chameleon ari kumwe na murumuna we AK 47, yagaragaje ko yishimiye kuririmbira Abanyarwanda.

"Abakobwa beza b'i Kigali" nk'uko KGB babiririmbye bifuza gukora kuri Chameleon

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe avuga ko afite indirimbo ibihumbi bitatu. Chameleon yavuze ko ubwo yaherukaga mu Rwanda kuri Stade Amahoro nabwo yagaragarijwe ko yari yishimiwe cyane. Avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ashimangira ko u Rwanda ruri gutera imbere cyane. Yarushimiye by’umwihariko isuku yarusanganye.

Abakobwa babyinira Chameleon bari bambaye amashati maremare ahisha utwenda tugufi tw'imbere

Yagize ati:”Mu 2005 (2006) nari naje mu Rwanda mvuga ko ntitaye kuby’ibihugu kuko njyewe ndi uw’Afurika y’Uburasirazuba (I am East African). Ndi Umunyarwanda kandi u Rwanda ruri kwiruka cyane, u Rwanda ni rwiza.”

Chameleon yanyuzagamo agahagarika byose akavuga ati:"Ngaho nimumfotore!"

Chameleon wanyuzagamo agahagaraga neza agasaba abafana be ko bamufotora yafashe positeri, yavuze kandi ko u Rwanda rufite abakobwa beza. Yaje guhamagara abafana be asaba abiganjemo abana kumwegera bakamusanga ku rubyiniro nuko barabyinana karahava. Asabye ko bamusaba indirimbo ye bakunda, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 yamusabye "Valu Valu" nuko abafana bose bagaragaza ko bishimye cyane. Yaje kuyiririmba abantu bose babyina kandi baririmbana nawe ijambo ku rindi.

Chameleon ari gusaba umwana kuririmbana nawe indirimbo ze ngo yumve ko azizi

Benshi mu bafana baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye Dr Jose Chameleon kandi ko basanzwe bamukunda. Uyu ni Fidele Rukundo w’imyaka 30 wagize uti:”Byari bimeze neza. Chameleon yanshimishije, aririmba Live indirimbo nziza zadushimishije. Ndetse na Kitoko yadushimishije n’ubwo ataragera ku rwego rwo gucuranga Live.”

Katauti, w’imyaka 31, we yagize ati:”Byari bimeze neza. Abahanzi bose banshimishije cyane cyane Kitoko. Chameleon nawe yashimishije abantu kubera ko akunda Abanyarwanda.”

Valerie, w’imyaka 30, nawe yagize ati:”Njyewe byari biryoshye. Uwanshimishije ni Chameleon.”

Uwateguye igitaramo yinjije hagati ya miliyoni enye n’eshanu...

Ever Binamungu, umwe mu bayobozi ba Next Entertainmentwateguye igitaramo(aha hari i Remera kuwa Gatandatu)

Ku ruhande rw’abateguye iki gitaramo, Ever Binamungu, umuyobozi wa Next Entertainment, yavuze ko yishimiye kuba ibi bitaramo bye bibiri (harimo n’icya Stade Amahoro) byaragenze neza, avuga ko yabonye ko abantu babyishimiye.

Binamungu avuga ko icyumba cya Serena yabonye cyari cyuzuye. Yagaragaje ko yungutse avuga ko ubuyobozi bwa Serena bwamubwiye ko iki cyumba yakoreyemo igitaramo cyuzura hajemo abantu bari hagati ya 600 na 700.

Yasabye abategura ibitaramo kurushaho gushyiramo imbaraga bakarushaho gufasha Abanyarwanda kwidagadura kuko bikenewe, nk’uko abihamya.

Email: [email protected]

Foto: Plaisir Muzogeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages