Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2012, kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba mu rusengero rwa “Omega Church” mu Mujyi wa Kigali hejuru mu nyubako ya Rubangura, niho umuhanzi Serge Iyamuremye azamukira album ye ya mbere yise “Ntamvura idahita”.
Nk’uko yabidutangarije ubwo twamusangaga mu myitozo n’abacuranzi n’abarririmbyi, Iyamuremye yadutangarije ko uriya munsi azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bazaza kumushigikira harimo Cpt. Simon Kabera, Gaby Irene Kamanzi, Alcene Manzi, The Blessing n’abandi benshi batandukanye.
Kwinjira muri kino gitaramo bikaba bizaba ari ukugura CD y’uyu muhanzi aho izaba igura amafaranga 2, 000 mu rwego rwo gufasha abakunzi be bose kutabura muri cyo gitaramo, dore ko nyuma yacyo zizaba zigura 5,000.
Iyamuremye Serge, yavutse ku italiki ya 01 Nzeli 1990, avukira mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro, yavukiye mu muryango ukijijwe, abatizwa mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR Nyarugenge muri 2006.
Muri icyo gihe yatangiye gufatanya n’umuryango we mu ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba, bakora itsinda ryitwa « Family Group». Iyakaremye yaje kujya kwiga muri APE Rugunga naho akomerezayo umurimo w’Imana ari mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza (Praise and Worship), aho yaje no kuba umuyobozi waryo (Worship Leader).



















TANGA IGITEKEREZO