00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shekinah Week

Yanditswe na

Riichard IRAKOZE

Kuya 26 June 2012 saa 12:21
Yasuwe :

Shekinah worshipteam yateguye Shekinah week, icyumwero cyo kuramya no guhimbaza Imana
Tariki ya 26 Kamena kugeza ku cyumweru tariki ya 1/07/2012, buri munsi kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri z’umugoroba z’ijoro, Shekinah Worship team yo ku rusengero rwa Evangelical Restoration Kimisagara yateguye ibitaramo byo kuramya no guhimbaza, icyi gikorwa cyikaba kibaye ku nshuro ya kabiri dore ko n’umwaka ushize cyari cyabaye.
Christian Kajenere, umwe mubari gutegura icyo giterano cyo (…)

Shekinah worshipteam yateguye Shekinah week, icyumwero cyo kuramya no guhimbaza Imana

Tariki ya 26 Kamena kugeza ku cyumweru tariki ya 1/07/2012, buri munsi kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri z’umugoroba z’ijoro, Shekinah Worship team yo ku rusengero rwa Evangelical Restoration Kimisagara yateguye ibitaramo byo kuramya no guhimbaza, icyi gikorwa cyikaba kibaye ku nshuro ya kabiri dore ko n’umwaka ushize cyari cyabaye.

Christian Kajenere, umwe mubari gutegura icyo giterano cyo gusingiza no kuramya Imana, avuga ko uyu mwaka bazaba bari kumwe n’abayobora kuramya no guhimbaza bazwi inaha mu Rwanda, harimo Fortran, Appollinaire na David kuva Bujumubura Burundi bazifatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda nka Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Singiza Music na shekinah Worship Team ari nayo yateguye cyino gitaramo cyizamara icyumweru.

“Intego ya Shekinah week ni ukuramya Imana no kuyihimbaza kandi tukanabyitoza, tugasangira ubunararibonye” aya ni amagambo Christian yasoje atubwira.

Iki gikorwa gishingiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiriya muri Yesaya 65:24.

Kwinjira ni ubuntu!

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages