00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudi Mavenge arashyize asohoye album ’Gakoni k’abakobwa’

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 1 June 2012 saa 06:28
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi Sudi Mavenge yarasohoye indirimbo ‘Gakoni k’abakobwa’, ubu noneho agiye no gushyira ahagaragara Album yise atyo.
Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Gakoni k’abakobwa’ na ‘Simbi’, kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012 nibwo yateguye igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyo album ya mbere ‘Gakoni k’abakobwa’. Iki gitaramo kizabera ku Ruyenzi haruguru ya Magerwa, mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.
Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa, (…)

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi Sudi Mavenge yarasohoye indirimbo ‘Gakoni k’abakobwa’, ubu noneho agiye no gushyira ahagaragara Album yise atyo.

Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Gakoni k’abakobwa’ na ‘Simbi’, kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012 nibwo yateguye igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyo album ya mbere ‘Gakoni k’abakobwa’. Iki gitaramo kizabera ku Ruyenzi haruguru ya Magerwa, mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa, azaba yifatanije na Orchestre Muhabura izaba ivuye i Goma, umuhanzi Ditro uzaba uvuye i Burundi ndetse n’itsinda riririmba indirimbo za Karahanyutse benshi bita Igisope.

Mavenge uzwiho gucurangisha inanga ukuboko kw’ibumoso, kugeza n’ubu ntarava mu mitwe ya benshi kubera indirimbo ze ‘Simbi,’ ‘Gakoni k’abakobwa’ n’izindi zanatumye benshi bahuza urukundo bagahamya n’umubano n’abo bari kumwe ubu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages