Tariki ya 30 Kamena 2012, ku isabato, The Voice, itsinda ry’abasore batanu harimo bane bavukana, bazakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa Accapella (amajwi yonyine y’umwimerere mu kuririmba) kuri Ishyo Art Center, kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Grace, umwe mu bari gutegura kino gitaramo, avuga ko The Voice ari ni ubwa kabiri bazaba baje mu Rwanda, akaba ari itsinda ryo muri Tanzania rikomeye cyane kandi riririmba neza by’umwimerere hakoreshejwe amajwi yabo yonyine nta byuma. Abagize iri tsinda bakaba basengera mu itorero ry’abadivantistite w’umunsi wa karindwi.
Muri icyi gitaramo kandi hazagaragaramo n’abandi bahanzi bakomeye harimo Friend of Jesus, Accapella Band yo mu Rwanda n’abandi.
Kwinjira muri icyi gitaramo ni amafaranga 5000 mu cyubahiro n’amafaranga 3000 ahandi hose hasigaye.



















TANGA IGITEKEREZO