00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tumwe mu dushya twaranze igitaramo cyo muri KIST

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 5 November 2012 saa 07:42
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga gahunda yo kubakira amacumbi abanyeshuri b’abakobwa biga muri KIST cyabaye ku wa kabiri Ugushyingo uyu mwaka, hagaragayemo udushya dutandukanye.
Twabakusanirije udushya 10 twagaragaye muri iki gitaramo:
1. Uwari ushinzwe guha ijambo abantu bagiye kuvuga icyo bitanga, yagize ati ”N’umubweyi wacu umuyobozi wa KIST hari icyo ashaka kuvuga”, Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc bamuhaye ijambo ati ”Icyo natanze murakibona mu gaseke kuko (…)

Mu gitaramo cyo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga gahunda yo kubakira amacumbi abanyeshuri b’abakobwa biga muri KIST cyabaye ku wa kabiri Ugushyingo uyu mwaka, hagaragayemo udushya dutandukanye.

Twabakusanirije udushya 10 twagaragaye muri iki gitaramo:

1. Uwari ushinzwe guha ijambo abantu bagiye kuvuga icyo bitanga, yagize ati ”N’umubweyi wacu umuyobozi wa KIST hari icyo ashaka kuvuga”, Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc bamuhaye ijambo ati ”Icyo natanze murakibona mu gaseke kuko ntashaka ko ukuboko kwanjye kw’ibumoso kumenya icyo ukw’iburyo kwatanze” nyamara abantu bari bacecetse bategereje kumva akayabo ashyiramo!

2. Umuhanzi Khizz Kizito ati ”Ni ishema kugaruka aho nize”, ariko mu gusohoka ayoberwa aho basohokera amara nk’umunota mu marido, ku bw’amahirwe abifashijwemo n’umushyushyabirori (MC) aza kuhamwereka.

3. Umunyeshuri wahagurutse mu gihe abantu barimo bitanga akavuga ati ”Mpagarariye abakunzi ba Tuff Gangs muri iki kigo, nanjye ntanze 2 500.”

4.Ba nyampinga ba SFB baje baguranye amakamba Carmen Akineza aza yambaye ikamba rya Miss SFB nyamara ubusanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss SFB Nattacha Uwamahoro, na ho Sandra Teta, igisonga cya kabiri cya Miss SFB aza yambaye ikamba rigaragaza ko ari we gisonga cya mbere.

5. Ubwo Tom Close yari agiye kuririmba indirimbo ye nshya ”Nibeza cyane” yasabye ba Nyampinga bari bicaye imbere bose guhaguruka, bashaka kwanga, mu gihe bakirimo kubivuganaho Tom ati ”Nibaze, nibahaguruke”, abafana baramwikiriza bati ”Nibaze”, baraza. Mu gihe arimo kuririmba basohokera inyuma, ngo arebe inyuma ye abona uwa nyuma arenga.

6. Ubwo Miss Jojo yaririmbaga yahamagaye abasore biyizeye ngo baze bahagurutse ba Nyampinga bacinye akadiho, baraza icyari igitaramo gihinduka akabyiniro ba Nyampinga barababyinisha daaa!

7. Kutamenya gutandukanya ba nyampinga kubera ko bari benshi, hari aho umushyushyabirori yavuze ati ”Twakire Miss UPU (Umutara Polytechnic University) nyamara yari Uwamahoro Natacha, Miss wa SFB, no mu kwakira inkunga Dr Ismael Buchanan yakomezaga asubiramo agira ati ”ushobora kuza ugashyira mu gaseke gafitwe na Miss (Sandra Teta igisonga cya Kabiri cya Miss SFB) cyangwa mu gaseke gafitwe n’igisonga cye (Miss wa NUR Isimbi Deborah).

8. Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc, umuyobozi wa KIST, ati ”Nanjye nzajya kwirebera niba mu nyubako abiga Chemistry (Ubutabire) bigiramo nta studio ihari”, kuko abahanzi benshi bo muri KIST biga muri iri shami."

9. Umusore umwe yarebye uko Jay Polly ashimishije abantu, mu gihe yarimo akiririmba ahita ahaguruka yitanga ibihumbi 200.

10. Umwana wa Dr Ismael Buchanan wagaragaye aha Censi (chance) abarezi n’abayobozi ba KIST harimo n’umuyobozi mukuru wa KIST Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc.

Ibyavuye mu gitaramo

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Nyampinga wa KIST Giraso Joe Christa, ku bufatanye n’abandi banyeshuri. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”Our Own step towards a brighter future”, bishatse kuvuga ngo intambwe yacu mu kwiyubakira ejo hazaza heza.

Na ba nyampinga bagacishijeho mu myiyereko bari bise “Misses cat walk”, dore ko bari banacyitabiriye ari benshi cyitabiriwe kuko hari ba Nyampinga n’ibisonga byabo bagera kuri 14 harimo na Cynthia Akazuba, Nyampinga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Mutesi Kayibanda Aurore Miss Rwanda 2012.

Mu gihe cyo gukusanya inkunga hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 736 150, ahanini ataratangiwe aho kuko abenshi bagiye bemera kuzayatanga mu gihe runaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages