00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abarundi n’Abanyarwanda mu guhuza umuco

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 1 November 2012 saa 03:08
Yasuwe :

Diaspora Nyarwanda ya Anvers mu Majyaruguru y’u Bubiligi, ifatanyije na Team Production imenyerewe mu gutegura ibitaramo n’indi myiyereko y’umuco, bateguye igitaramo kizahuza umuco nyarwanda n’uwa kirundi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012.
Nk’uko Bonavanture Rutagira umwe mu bategura icyo gitaramo akaba anakuriye Diaspora Nyarwanda muri ako karere yatangarije IGIHE ko iki gitaramo ngo kimaze igihe gitekerezwaho aho kigamije kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda (…)

Diaspora Nyarwanda ya Anvers mu Majyaruguru y’u Bubiligi, ifatanyije na Team Production imenyerewe mu gutegura ibitaramo n’indi myiyereko y’umuco, bateguye igitaramo kizahuza umuco nyarwanda n’uwa kirundi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012.

Nk’uko Bonavanture Rutagira umwe mu bategura icyo gitaramo akaba anakuriye Diaspora Nyarwanda muri ako karere yatangarije IGIHE ko iki gitaramo ngo kimaze igihe gitekerezwaho aho kigamije kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda n’uw’Abarundi, dore ko ngo inshuti z’u Rwanda n’Abarundi batuye muri aka gace ka Flandre badakunze kwerekwa kenshi ibi bitaramo nko mu yindi mijyi nka Buruseli.

Rutagira ati "Ni yo mpamvu twiyemeje ko tuzajya dutegura uyu mushinga kenshi ngo tuvuge kandi twerekane umuco w’aho duturuka, bituma duhabwa agaciro kuko dufite aho tuva, dufite Igihugu n’ururimi rwacu."

Akomeza agaragaza ko benshi baba Ababiligi cyangwa abandi banyamahanga baza mu bitaramo birimo Intore z’abagabo zihamiriza kinyarwanda cyangwa kirundi ndetse n’imbyino z’abakobwa usanga babikunda cyane.

Rutagira avuga ko iki gitaramo kizagaragaramo Itorero Ukwezi, bunganirwe n’ingoma z’Abarundi, bombi bamaze kwerekana ubuhanga mu bitaramo byinshi bibera mu Bubiligi no mu bihugu byegeranye.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Zuiderpershuis Waaalse Kaai N°14 muri 2000 Antwerpen, kwinjira bikaba bizaba ari Amayero 20 kubazayashyira kuri nimero ya banki (363-1026624-16) n’Amayero 25 abazayatanga bahageze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages