Ku itariki 31 Kanama abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye n’abakunzi babo mu gitaramo cya « TUBYINE live concert » kigamije kumurika Album nshya ya mugenzi wabo Marechal De Gaulle, kikazabera i Buruseli mu Bubiligi ahitwa Salle l’artiste, rue Bollinckx 254/1070 Anderlecht.
Iki gitaramo cyateguwe n’inzu itunganya muzika yitwa "Kilulu9 production" iyoborwa na Patrick Buta Sly ifatanyije na « MM planet » iyoborwa na Désiré Aimé Mopao.
Kwinjira muri iki gitarami bizaba ari Amayero 15, ahazamurikwa ku mugaragaro Album nshya yitwa ‘’Shomeri’’ y’Umuhanzi Marechal De Gaulle usanzwe uzwi ku izina rya Ufiteyezu De Gaulle.
Abandi bahanzi nka Dr claude, Nziza Desire, Kode, Aïnes, Zionz Youth n’abandi, batumiwe muri iki gitaramo, kizakurikirwa n’umugoroba wo kwidagadura babyina injyana zitandukanye, hamwe na Dj princess Flor.
Umwe mu bategura iki gikorwa Patrick Sly, yatangarije IGIHE ko ubu inzu y’umuziki ayobora ya "Kilulu9 production" imaze gutera imbere mu byuma byo gusakaza amajwi no kuyanononsora, kuko mu bihe bishize Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye bababazwa n’uko bishyura amafaranga menshi bagera mu bitaramo bagahabwa umuziki utanoze kubera ibyuma bitari bimeze neza, Patrick Syl yavuze ko icyo kibazo kuri we cyabonewe igisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO