Abahanzi 20 batandukanye bo mu Rwanda, bazitabira igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo ku Kimisagara na Muhima cyateguwe n’umuhanzi Jeff uzwi mu njyana ya Reggae.
Intego y’iki gitaramo cy’insanganyamatsiko igira iti “Humura Mwana w’u Rwanda” ni iyo gufasha abana b’imfubyi, amafaranga azakivamo akazashyikirizwa abahagarariye aba bana ku wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2013.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 500, uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Afro Beat na Reggae ubusanzwe witwa Maniragaba Nzabona ariko akaba azwi ku izina rya Jeff akaba yaragiteguye nk’uwahoze mu buzima aba bana bumeze nk’ubw’aba bana. Ati “Nzi ko abana b’imfubyi bababaye kuko akababaro kabo nakagizeho igihe nari umwana mfite imyaka 12, mbaho nk’imfubyi imyaka umunani nzi ko ababyeyi banjye bapfuye.”
Uyu muhanzi ufite ‘album’ y’indirimo 12 akomeza avuga ko yifuza ko mu gihe aba bana bo ku Muhima na Kimisagara bazaba barangije kwiga na bo bazafasha barumuna babo, akumva iki gikorwa kizabaremamo umutima wo gukunda gufashanya.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Rafiki, Theo Bosebabireba, Dj Mike, G-Bruce, Benzo, n’abandi; kikazabera ku nzu y’Urubyiruko ya Kimisagara ku wa 16 Werurwe 2013.



















TANGA IGITEKEREZO