Umuraperi Jay Polly wagaragarijwe ko yishimiwe cyane; aha yaririmbaga indirimbo ye nshya yitwa "2x2"
King James anyonga umuziki agaragaza amarangamutima menshi mu ndirimbo ye nshya ya Zouk "Ohh Lala"
Mico The Best yaje kumurika Album ye yambaye ikoti rya rijya gusa n'ikigina n'ishati y'umutuku
Mico yazanye inyogosho nshya yihariye; umusatsi uciyemo imirongo hejuru y'ugutwi ijya kuba nk'ururabo rwizingazinga
Mico The Best yaririmbye umuziki wa LIVE
Abitabiriye igitaramo cya Mico Prosper bari benshi banagaragaza ko bishimye
Ubwinshi bw'abantu hari aho bwatezaga umuvundo no kubyigana
Umuraperi Ama-G The Black, umwe mu bakunzwe kubera indirimbo ye "Uruhinja" yaririmbanye n'umuhanzi Gisa
Itsinda rya B-Gun ryafunguye igitaramo ririmba
Bayingana David umenyerewe nk'umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 nawe yanyuzagamo akaba DJ asimbuye DJ Bissosso
Aha umuraperi Ama-G The Black yarebaga abafana ubwo yaburaga umucurangira indirimbo yo kuririmba (playback)
Kid Gaju ukunze gukorera umuzikiwe muri Uganda
Mc Tino yahaye impano umwe mu bakobwa bari bambaye neza amusaba ko yaza kubwira umugabo we cyangwa se umukunzi we ati "Mc Tino arankunda!"
Kwereka urukundo hagati y'abakundanye byari bigikomeje n'ubwo umunsi w'abakundanye warangiye
Ubwo Jay Polly yageraga ku rubyiniro (stage) yakiranywe urugwiro n'abafana be
Urban Boyz nabo basusurukije abantu mu ndirimbo zabo nshya zirimo Ibitenge, Bagupfusha ubusa bafatanijemo n'abandi bahanzi, Bibaye n'izindi



















TANGA IGITEKEREZO