Irushanwa ryateguwe na Sosiyete Premier Model Agency yo mu Rwanda, hamanijwe gutora abanyamideri ba mbere mu gihugu rigeze mu mahina, aho kuri ubu 24 basigaye mu irushanwa barimo gutorwa binyuze ku rubuga rwa internet.
Aba 24 barimo abahungu 12 n’abakobwa 12 bagomba gutorwa mo umwe muri buri cyiciro, kugirango hazamenyekane umunyamideri w’umwaka wa 2012-213.
Urwibutso Emmanuella Erica umwe mu bahatana tagize ati "Impamvu numva naza mu bambere ni uko ari inzozi zanjye kuba umunyamideri wa mbere, ikindi kandi ndifuza kubishyiramo imbaraga kugirango mu Rwanda bibashe gutera imbere, kuko ni ibintu byiza kandi ndamutse ntowe byatuma n’igihugu gitera imbere."
Amanota azava muri aya matora arimo gukorerwa kuri internet azahura n’azatangwa n’abakemurampaka kuwa 28 Ukuboza 2012 mu munsi nyamukuru w’isonzwa ry’aya marushanwa. Aho hazamenyekanaumunyamideli wa mbere mu Rwanda. Iki gikorwa ariko ntigikwiye kwitiranwa n’icyo gutora ba nyampinga.



















TANGA IGITEKEREZO