Umwanditsi mukuru (Chief Editor) w’urubuga rw’ubushakashatsi mu Kinyarwanda, Wikirwanda.org, akaba umusizi, umwanditsi, umuhanga mu mateka n’umuco, ubuvanganzo n’ibitekerezo, ibisakuzo, imivugo n’ibisigo by’u Rwanda, Jean de Dieu Nsanzabera aherutse kumurika ibitabo bye 10 ku munsi we w’ubukwe bwabaye kuwa 25 Werurwe uyu mwaka wa 2012.
Twifuje kubagezaho amafoto y’ubukwe bwe, ashyingirwa na Agashami Uwanyagasani Ange Theodette.
Ibyo bitabo Umusizi yamuritse ku munsi w’ubukwe bwe ni:
1. Subira ku isoko
2. Imitoma y’abato
3. Umwambaro w;u butaka
4. Ikeshamvugo mukinyarwanda
5. Imizi y’u Rwanda
6. Umuco n’ubuvanganzo
7. Ingizi yabwo ntiyabugaruriwe (ikinamico)
8. Inka z’indatwa (amazina y’inka)
9. Ibyivugo by’imyato (ibyivugo)
Uretse kuba ari umwanditsi, Umusizi ni gacamigani, umuhanzi n’umuririmbyi akaba na rwiyemezamirimo ufite isosiyete SOFUN Ltd icukura amabuye y’agaciro. Yabaye umurezi (umwarimu) wigisha ibijyane n’umuco n’amateka y’u Rwanda.
Ni intiti itekerereza Ingoma akaba n’umuhanga mu kuvuga amahamba n’amazina y’inka mu mihango ijyanye no gusaba no gukwa.



















TANGA IGITEKEREZO