00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yateguye igitaramo cyo gufasha abana b’abakene biga mu mashuri abanza

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 February 2013 saa 11:13
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi baririmba injyana ya Reggae mu Rwanda witwa Jeff, yateguye igitaramo cyo gufasha abanyeshuri b’abakene ahereye mu bigo by’amashuri by’amashuri abanza bya Muhima na Kimisagara; igitaramo kizaba kuwa 16 Werurwe 2013.
Aganira na IGIHE, Jeff yavuze ko gukora iki gitaramo byamujemo abitewe n’indirimbo aherutse gukora, kuko ngo mu gufata amashusho yayo yahuye n’abana biga ntibabashe kubona amakayi, amakaramu, n’ibindi bikoresho by’ibanze bityo agahitamo kuzabafasha.
Uhagarariye (…)

Uhagarariye Inama Nkuru y’Urubyiruko mu Murenge wa Kimisagara, yabwiye IGIHE ko igitaramo uwo muhanzi ari gutegura bakizi, akaba asanga iki gitaramo kizagaragaza ubuvugizi ku bana bafite ibibazo mu mashuri.

Jeff asaba abaterankunga babishoboye kumushyigikira, akanasaba abaterankunga kumushyigikira.

Uyu muhanzi afite indirimbo 15 zirimo iyitwa “Africa’ n’iyitwa “Imbaraga”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages