Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle na Ishimwe Yannick uri mu bashinze Y&F, ku wa Gatatu, tariki 19 Nyakanga 2023.
F and Y ni imwe mu nzu z’imideli zigezweho mu Rwanda, ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro, igaragaraza umwihariko wo kurimba mu muco wa Kinyafurika.
Amasezerano yasinyanye na Rayon Sports akubiyemo ingingo zitandukanye harimo ko iyi nzu y’imideli izajya ikora imyambaro y’ibirori iyi kipe izajya iserukana nko kuri Rayon Day ‘Umunsi w’Igikundiro’ ndetse n’igihe yagiye mu marushanwa mpuzamahanga.
Ibi bisobanuye ko ku wa 5 Kanama 2023, abayobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports bazaseruka mu myambaro ya F and Y ubwo hazaba hari “Rayon Day’’, umunsi wo kwerekana abakinnyi no gutanga nimero ku bakinnyi bazifashishwa mu mwaka w’imikino utaha. Iyi nzu izanabambika basohotse hanze y’u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
F and Y izajya ikorera Rayon Sports imyenda y’ibirori ariko ikorerwa mu Rwanda, ku myambaro hazajya haba hariho ibirango by’iyi nzu y’imideli n’iby’iyi kipe.
Amasezerano y’impande zombi ateganya ko Rayon Sports FC izajya ikora ibikorwa byo kwamamaza iyi nzu y’imideli binyuze mu kwambara imyambaro yayo no kuyimenyekanisha nko ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Muri aya masezerano y’umwaka ashobora kongerwa kandi harimo ko F and Y izajya ikoresha abakinnyi ba Rayon Sport FC mu kwamamaza imyambaro yayo, nko kuyimurika mu gihe hari iyo ishaka kugaragaza.
Mu kiganiro na Ishimwe Yannick uri mu bashinze Y&F, yavuze ko begereye Rayon Sports bakayisaba kuyifasha kuyirimbisha mu buryo bugezweho.
Ati “Twarabegereye tubereka ko mu bindi bihugu byateye imbere iyo amakipe agiye gusohoka atari ngombwa ko bahora muri jersey nubwo bakora siporo. Bambara mu buryo bugezweho, ni byo dushaka ko twafatanyamo.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe izabafasha gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byayo, bitume imyambaro ikorerwa mu Rwanda irushaho kugera kure.
Ati “Iyi si imyenda bazajya bambara mu Rwanda gusa ahubwo bazajya banayikoresha basohotse hanze. Ikindi bafite abakinnyi b’abanyamahanga nibajya hanze y’u Rwanda bambaye imyenda yacu tuzajya tugaragara.”
“Icyo twe tubonamo harimo guhindura imyumvire ku myambaro ya ‘Made in Rwanda’, abantu bakumva ko atari iyo kujya mu bukwe n’inama gusa, ahubwo ko umuntu wese ushaka kurimba mu buryo bugezweho yayambara.”
F and Y yatangijwe mu 2o20 na Ishimwe Yannick na Franck Musuil babanaga mu icumbi ari abanyeshuri muri kaminuza, icyo gihe bandikaga ku myenda.
Nyuma baje kubona ko hari icyuho mu myambarire y’abantu by’umwihariko Abanyafurika ni ko gutangira gukora imyenda y’abagore n’abagabo ya Kinyafurika.
F and Y isanzwe ikorana n’ibigo bitandukanye nk’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umuryango utegamiye kuri Leta, Business Professionals Network (BPN), Ikipe y’Igihugu ya Cricket ndetse yambika ibyamamare nk’Umunyamakuru Paul Rutikanga, abahanzi bahimbaza Imana Josh Ishimwe na Papi Clever n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!