Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.
Iri rushanwa rigamije kuzamura uzahiga abandi mu kumurika imideli, biteganyijwe ko rizatangira ku wa 10 Kanama 2022.
Abanyamideli bazaryitabira baziyandikisha hanyuma hatoranywemo umwe. Nibamara kwiyandikisha abagize akanama nkemurampaka bazatoranya 15 bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma abe ari bo bazavamo uhiga abandi.
Mu gushaka uwa mbere nabwo bizagirwamo uruhare n’akanama nkemurampaka. Abahatana bazajya biyerekana mu birori by’imideli byiswe ‘Wednesday Fashion Night’ bizajya biba buri wa Gatatu mu gihe cy’amezi atatu irushanwa rizamara.
Muri ibi birori hazajya haba harimo abahanzi batandukanye b’imideli bambike imyambaro yabo abayimurika bagomba gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka bahabwe amanota, hazabaho kandi no gutorwa n’abafana babo binyuze kuri telefoni.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu kandi hari ibirori byo kwerekana imideli bizabera ku Kiyaga cya Kivu no muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Uzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo amafaranga, yishyurirwe urugendo i Dubai n’ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo Wizygbe Tours, kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatseyo izina.
Azashakirwa kandi n’ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli.
Umuvugizi wa Supra Family, Nsengiyumva Alphonse, yabwiye IGIHE ko intego zabo ari uguteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda.
Ati “SupraFamily ni ikigo cy’imyidagaduro ariko cyane cyane ishingiye ku bwiza no kuzamura impano. Ntiwaba mwiza rero ngo useruke nabi. Ni yo mpamvu twateguye iri rushanwa ariko ikigamijwe ni uguteza imbere imideli.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’ibirori by’imideli bizaba muri iki gihe bizatuma abahanga imideli, abayimurika n’abandi bafitanye isano na yo bazamenyekana ndetse bikabafasha gukuza impano zabo.
Usibye guhemba abamurika imideli kandi hateganyijwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ryayo mu Rwanda.
Muri iki cyiciro hazahembwa umuhanzi mwiza w’imideli, umushoramari mu mideli, ukora makeup zo mu mideli, uwafashe amafoto meza y’imideli n’umunyamakuru mwiza w’inkuru z’imideli.
Abamurika imideli batangiye kwiyandikisha ku wa 8 Nyakanga mu gihe icyo gikorwa kizarangira ku wa 31 Nyakanga 2022. Abiyandikisha basabwa kohereza ifoto, ibilo n’imyaka yabo kuri 0783014482.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!